Breaking: SEKAMANA J.Damascene wayoboraga FERWAFA amaze kwegura

5,895
Ninanirwa kugera ku nshingano kubera imikorere yanjye mibi nzegura- (Rtd)  Brig Gen. Sekamana - IGIHE.com

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuko atagishobora kubangikanya imirimo ye n’ibyo akora bimubeshejeho nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, binyuze mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

Yavuze ko ubwegure bwe bushingiye ku mpamvu ze bwite zirebana n’ibyo akora bifitiye akamaro umuryango we mu mibereho yawo ya buri munsi kandi bikaba bimusaba umwanya munini.

Yagize ati “Nshingiye ku kuba muri ibi bihe ibyo gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko biri ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi.”

Ibaruwa y’ubwegure bwe ikomeza iti “Hashingiwe ku ngamba zigomba gukurikizwa n’ibyemezo byihuse bigomba gufatwa hato na hato, bikaba bisaba kubikora nk’akazi gasanzwe umuntu akora umunsi ku munsi, kubikomatanya n’ibyo nkora bimbeshejeho nk’umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru ntakibishoboye kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ferwafa muri manda y’imyaka ine ku wa 31 Werurwe 2018. Yatowe asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka ine ayobora iri shyirahamwe.

Akimara gutorwa (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yasezeranyije abakunzi ba ruhago n’abanyamuryango ba Ferwafa ko mu gihe azabona ko inshingano yihaye zimunaniye kubera imikorere ye mibi azafata icyemezo akegura.

Yongeyeho ati “Ubwo rero wubakira ku bihari ukongeraho bike ufite ukagaragaza icyo wabashije gukora. Buriya ikibazo cyabaho ni uko wananirwa unanijwe n’imikorere mibi yawe. Ninanizwa n’imikorere mibi yanjye nzegura rwose mvemo ariko ninkora bikagaragara ko hari ibyo ntagezeho ku mpamvu zitanturutseho, icyo gihe tuzafatanya n’abandi gushaka igisubizo.”

(Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.