Abajura 18 bakubiswe n’inkuba barapfa ubwo barimo bagabana ibyo bibye

10,551
Savez-vous quoi faire pour éviter la foudre en randonnée ...

Abajura 18 baraye bakubiswe n’inkuba mu gihugu cya Cameroune bahita bitaba

Abajura bakibiswe n’inkuba ubwo bari barimo kugabana ibyo bibye. Muri bo 18 bahise bapfa, ibi byabereye mu Ntara ya Adamawa mu ishyamba riri ahitwa Toungo mu gihugu cya Cameroun.

Aya makuru na none yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa DSP Suleiman Yahya yemeje ayo akuru avuga ko humvikanye urusaku rw’inkuba rukomeye bagiye kureba basanga ni abantu 18 bakubiswe nayo barapfa.

Kariya gace gaturanye na Nigeria kazwiho kuba indiri y’ibisambo bikunda kwambura abantu baca hafi aho.

Umwe mu batuye muri kariya gace avuga ko abajura baje bagafata abantu bakabambura ibyo bari bafite harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria bita Naira.

Ubwo barimo bayagabanira mu ishyamba rya Toungo inkuba yabakubise hapfamo 18.

Bivugwa ko bayitejwe n’umwe mu bapfumu ukorera muri ako gace nyuma yo bibisabwa n’abaturage bajujubijwe n’abambuzi.

(Umuseke.com)

Comments are closed.