Gahunda ya #Gumamurugo# yamaze amezi atanu yatumye yiyongeraho ibiro 100 byose

9,243

Umusore wo mu gihugu cy’Ubushinwa yiyongereyeho ibiro bigera ku ijana mu gihe cy’amezi atanu bari bamaze mu rugo kubera gahunda ya gumamurugo

Umusore w’imyaka 26 utuye i Wuhan mu Bushinwa yiyongereye ibiro 101 mu gihe cy’amezi atanu, mu gihe hashyirwagaho gahunda ya #GumaMuRugo kubera Covid-19.

Uyu musore witwa Zhou yajyanywe kwa muganga by’igitaraganya mu ntangiriro za Kamena 2020 nyuma yo kurembera mu rugo kubera umubyibuho ukabije.

Ubu Zhou apima ibiro 279, akaba ari we muntu ufite ibiro byinshi muri Wuhan.

Zhou wari usanzwe akora mu nzu bakoresherezamo murandasi (Internet Cafe), yatangiye kuguma mu rugo guhera mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2020, nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyari gitangiye gukomera aho mu Bushinwa, by’umwihariko i Wuhan, ari na ho cyatangiriye.

Kumuhagurutsa bisaba abantu benshi

Bisaba kumuhagurutsa kuko we ubwe atakwibasha

Nyuma y’uko ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zari zitangiye koroshywa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, Zhou yakomeje kuguma mu rugo. Abagize umuryango we bavuga ko yari atakibasha kugenda kubera kugira ibiro byinshi.

Abaganga bari kumwitaho mu bitaro bya Zhongnan Hospital, bavuga ko yakunze kugira ibibazo by’umubyibuho ukabije ubuzima bwe bwose, nubwo yagerageje uburyo butandukanye bwo kugabanya ibiro.

Li Zhen, umuganga mu bitaro bya Zhongnan avuga ko uyu musore yamuhamagaye tariki 31 Gicurasi 2020 arimo gutabaza, avuga ko amaze amasaha 48 atabasha gusinzira.

Dr. Li avuga ko Zhou yari atakibasha kuvuga ubwo bamujyanaga kwa muganga tariki ya 1 Kamena 2020. Ajyanwa kwa muganga yikorewe n’abagabo icumi, kubera ubunini bwe.

Abaganga basanga umubyibuho ukabije yari afite waraziyemo ibindi bibazo birimo kuba umutima we wari utagikora neza, ndetse anafite ibibazo byo kudahumeka neza.

Zhou yongera kumera neza nyuma y’iminsi icyenda. Kuri ubu abaganga bakaba bateganya kumubaga kugira ngo bamukuremo igice kimwe cy’igifu, ibi bikazamufasha kugabanya ibiro.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko kugeza ubu abaganga batari babasha gusobanura uburyo uyu musore yabashije kwiyongera ibiro birenga 100 mu mezi atanu gusa.

Comments are closed.