ABAJURA BASAHUYE POGBA UMUDARI YAHAWE UBWO BATWARAGA IGIKOMBE CY’ISI 2014

8,483
Kwibuka30
How Paul Pogba Found His Place and Showed France the Way to World Cup Glory  | Bleacher Report | Latest News, Videos and Highlights

Nyuma y’iminsi mike bibaye, Paul Pogba yatangaje ko mu cyumweru gishize abajura bamusuye atabizi bakamutwarira umudari yahawe muri 2014 ubwo batwaraga igikombe cy’isi.

Nk’uko we ubwe yabyitangarije, Paul Labile Pogba ngo yinjiriwe n’umuntu maze amutwara umudari wari urwibutso rw’uko we n’ikipe ye y’ubufaransa ifite akabyiniriro ka Les Bleus batwaye igikombe cy’isi muri 2014 basezereye Croatia akaba yavuze ko byabaye mu cyumweru gishize.

Kwibuka30

Abakinnyi bakomeye bakunze kwibasirwa n’abajura bashaka kubakuraho ibyo bavunikiye, uyu mugabo w’imyaka 29 ukinira ikipe yo mu Bwongereza yitwa Manchester United niwe wari utahiwe.Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe, ubwo abana be bari baryamye, naho we ari gukina na Atletico Madrid umukino wa 1/8 cyirangiza bakaba baranawutsinzwe iyi kipe yo muri Espanye ikabasezerera.

Pogba kandi yatangaje ko hari n’imirimbo y’umugore we Maria Zulay  Salaues batwaye. Yakomeje avuga ko byari byaramuhungabanyije nyuma gato ariko ko abana ntacyo babaye ndetse ko kuri ubu ari kwiyumva neza.

Ibi yabivuze mu gihe we n’ikipe ye y’ubufaransa bari kwitegura umukino wa gicuti bazakina na Ivory Cost  ndetse na Africa y’Epfo.

Comments are closed.