Abakinnyi 3 muri bane bahagarariye u Rwanda bamaze gusezererwa mu mikino Olempike 2020

4,667
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Nyakanga 2021, abakinnyi  batatu mu baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike 2020 irimo kubera i Tokyo mu Buyapani  bahatanye ariko   bavirimo mu majonjora.

Mu mukino wo Koga “Swimming”, Agahozo Alphonsine  mu gusiganwa metero 50 yabaye uwa mbere mu cyiciro yari arimo cy’abakinnyi 8 aho yakoresheje amasegonda 30 n’ibice 50. Nubwo yitwaye neza ariko muri iki cyiciro nta bwo yashoboye gukomeza muri  ½  kubera ibihe.

Mu bagabo, Maniraguha Eloi nawe mu gusiganwa metero 50  yabaye uwa 7 mu bakinnyi 8 aho yakoresheje amasegonda 25 n’ibice 38. Nawe akaba atabashije gukomeza mu bakinnyi 16 bagomba guhatana muri ½ .

Aba bakinnyi bombi iyi yari inshuro ya kabiri baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike. Agahozo yaserukiye u Rwanda bwa mbere mu mikino Olempike ya 2012 yabereye i Londres mu Bwongereza  aho muri iki cyiciro yabaye uwa 3  ahoresheje amasegonda 30 n’ibice 72.

Yagize : “Nishimiye kuba nongeye guhagararira u Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu munsi  byagenze neza nubwo ibihe nakoze bitatumye nkomeza muri ½”.

Maniraguha Eloi yitabiriye  bwa mbere imikino Olempike ya 2016 yabereye muri Brazil aho muri iki cyiciro yakoresheje amasegonda 26 n’ibice 43.

Aha yagize ati : “Nkurikije ibihe nari nakoresheje ubushije uyu munsi nagiye munsi yabyo, byanyeretse ko hari intambwe nateye kandi bimpaye imbagara n’icyizere cyo gukomeza gukora cyane ku buryo ubutaha nazitwara neza kurenza ubu.”

Kwibuka30

Undi mukinnyi wakinnye ni Yankurije Marthe mu gusiganwa metero 5000 mu cyiciro yari arimo cy’abakinnyi 19 yabaye uwa 17 aho yakoresheje iminota 15, amasegonda 55 n’ibice 94. Ibi bihe bikaba bitamwemereye gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyo  guhatanira umudali.

Yankurije wari witabiriye imikino Olempike ku nshuro ye yambere yatangaje ko  irushanwa ryamukomereye kuko yifuzaga kuba yagabanya ibihe ariko ntibimukundire. Yakomeje avuga ko ubu agiye gukaza imyitozo kugira ngo azitware neza mu marushanwa ari imbere.

Yankurije Marthe, ku mshuro ye ya mbere yitabira ana marushanwa yo kuri uru rwego, yavuze ko byamukomerewe

Aba bakinnyi basoje gukina ndetse n’ababaherekeje bitenganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Nyakanga 2021 bahaguruka i Tokyo mu Buyapani bagaruka mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 02 Kanama 2021. Aba bakinnyi  biyongereye kuri Mugisha Moise wahatanye mu mukino w’amagare ntasoze irushanwa taliki 24 Nyakanga 2021.

Umukinnyi w’u Rwanda usigaye azakina ku munsi wa nyuma

Umukinnyi usigaje guhatana  mu baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike 2020 ni Hakizimana John  aho kuri gahunda biteganyijwe ko azakina taliki 08 Kanama 2021,  aho azahatana  muri Marato (42 km).

Leave A Reply

Your email address will not be published.