Prezida KAGAME yatanze imbabazi ku bagororwa 4781 harimo n’abakobwa 10 bakuyemo inda.

3,862
Gereza ya Nyanza uburyo bushya bwo kwica abagororwa hakoreshejwe inkoni |  Kanyarwanda Amakuru
Prezida Paul Kagame yaraye atanze imbabazi ku bagororwa 4,781 harimo n’abakobwa bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

Prezida Paul KAGAME yaraye atanze imbabazi ku bagororwa bagera ku 4,781, muri abo bahawe imbabazi harimo abakobwa 10 bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.

Aya makuru y’itangwa y’imbabazi yemejwe na ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Bwana Johnson Busingye abinyujije ku rukuta rwe rwa tiwitter, ndetse anavuga ko uno mwanzuroo wafatiwe mu nama yaraye ibereye mu rugwiro iyobowe na Prezida wa Repubulika.

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

Ni ingingo igira iti “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.