Abakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga wa 2020 batangiye umwiherero

8,130

Abakobwa 20 bagomba gutoranywamo umwe uzahiga abandi batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri mu Karere ka Bugesera.

Kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare nibwo abakobwa bagera kuri 20 batangiye umwiherero bagiye kumaramo ibyumweru bibiri muri Hotel GOLDEN TULIP iri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Uno mwiherero uzamara ibyumweru bibiri uzasozwa taliki ya 22 ari nawo munsi hazamenyekana Nyampinga uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga mu mwaka wa 2020.

Aba nibo bakobwa 20 bagiye gutangira umwiherero mu Karere ka Bugesera bazamaramo ibyumweru bibiri

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri aba bakobwa bazamara muri uno mwiherero, bazigishwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa imishinga bahisemo kuzakora nibaramuka batowe nka nyampinga, bazigishwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda harimo za kirazira, bazigishwa banabwirwe zimwe muri gahunda za Leta, bazigishwa amateka y’igihugu ndetse n’amasomo yo gukunda igihugu.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bagiye kumara muri uwo mwiherero abo bakobwa bemerewe gusurwa n’ababyeyi babo.

Comments are closed.