Ibihumbi by’Abanya Kenya bakomeje gusezera bwa nyuma ARAP MOI wayoboye Kenya imyaka 24 yose

7,990
RPF

Ibihumbi by’abanya Kenya bakomeje gusezera umurambo w’uwahoze ari Prezida wa Kenya umaze hafi ucyumweru apfuye.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa DANIEL ARAP MOI wayoboye igihugu cya Kenya hagati y’umwaka wa 1978-2002. Guhera kuri uyu, wa gatandatu umurambo wa Daniel Arap MOI wagejejwe mu ngoro y’inteko nshingamategeko ngo rubanda ruze kumusezera bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Gashyantare 2020 mu gace ka Nyayo mu mugi wa Nairobi. Abantu ibihumbi birenga ibihumbi bitanu nibo baje kumusezeraho ku munsi w’ejo ku cyumweru, bamwe baje gusezera umuyobozi wabaye indashyikirwa, abandi bakavuga ko baje kureba koko niba MOI wayoboje inkoni y’icyuma mu myaka 24 yose yaba yitabye Imana. Uwitwa MAGDALENE NJOKI waje uva ku birometero birenga 50 yagize ati:”…naje gusezera ku mugabo wabaye ingirakamaro kuri jye no ku myigire yange, yaduhaga amata ku ishuri bigatuma twiga neza” Undi ati:”….nje hano kwirebera niba koko ari Moi wapfuye, umugabo wayoboje igitugu mu myaka 24 yose atavugirwamo.”

Umurambo wa Moi utwikirije ibendera ry’igihugu mu ngoro y’inteko

Prezida ARAP MOI yayoboye KENYA guhera mu mwaka wa 1978 asimbura JOMO KENYATTA wari umaze kwitaba Imana, ashimirwa na benshi kuba ari umwe mubakomeje kubungabunga amahoro muri icyo gihugu mu gihe akarere ka Afrika y’uburasirazuba kari kazahajwe n’umutekano muke mu myaka ya za 1990. Prezida wa Kenya uriho yavuze ko Afrika itakaje umugabo w’intwari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.