Abakobwa bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bahawe imbabazi.

6,453
Kwibuka30

Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, yatangarije KigaliToday ko barekuwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatanze ku mfungwa 12 zahamwe n’ibyaha binyuranye.

Kwibuka30

Abandi bahawe imbabazi bagahita barekurwa SSP Gakwaya avuga ko harimo abana bo mu igorororero rya Nyagatare batanu, batsinze amasomo neza.

Ati “Ku Cyumweru baratashye kuko bahawe imbabazi nyuma yo kwandikira Perezida wa Repubulika bamusaba imbazi ku cyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, bavugaga ko yatwaye umugabo w’umwe muri bo”.

Abo ni Umuhoza Tonny, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu na Kamanzi Cyiza Cardinal bari bamaze imyaka ibiri n’amezi umunani bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhohotera mugenzi wabo, bagakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Aba bafunguwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.