Nyanza: Umugabo apfiriye muri gare ategeje imodoka imujyana kwa muganga

5,602

Umugabo wari uhawe transfert yo kumujyana kwivuriza i Huye yaguye muri gare ya Nyanza ubwo yari ategereje imodoka imujyana kwivuriza muri CHUB.

Mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umugabo wapfiriye muri gare aho abagenzi bategera imodoka, bamwe mu babonye ibyabaye bavuze ko uwo mugabo yari ategereje imodoka yicaye ku ntebe z’abagenzi babona yituye hasi arapfa.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witwa RUSATSI Abel w’imyaka 56 y’amavuko yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bwana Egide BIZIMANA avuga ko aribyo koko uwo mugabo yaguye muri gare, yabwiye Umuseke ati:”Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Amwe mu makuru twahawe n’umwe mu baganga bo ku bitaro by’Akarere ka Nyanza ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze mu itangazamakuru, aravuga ko uyu mugabp yari yaje kwa muganga aje kwivuza kuko yari yakandagiwe n’inka, uyu muganga avuga ko nyaakwigendera yavuze ko inka yamukandagiye mu gatuza ku buryo i Nyanza batari bafite ubushobozi bwo kumuvura.

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.