DRC: Leta iranyomoza amakuru yavugaga ko hari amasezerano y’ibanga Tshisekedi yagiranye na Kagame

4,820
Kwibuka30

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yokejwe igitutu n’abaturage bashinja Perezida w’Iki gihugu gukorana na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mubyo bise amasezerano y’ibanga bavuga ko Perezida Tshisekedi yasinyanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu jambo umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe yavugiye kuri  Radio na Televiziyo y’igihugu (RTNC) kuwa 11 Ugushyingo 2022, yumvikanye atanga ibisobanuro ku baturage bamaze iminsi bijujutira kuba Perezida w’Iki gihugu, Felix Tshisekedi yaba agikorana n’u Rwanda nyuma yaho amasezerano y’ubufatanyae bw’ibihugu byombi ateshejwe agaciro muri Kamena 2022.

Patrick Muyaya yagize ati:”Nta masezerano y’Ibanga Perezida Tshisekedi yasinyanye n’u Rwanda”

Rwanda tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga  Christophe Lutungula Apala  nawe yongeye gushimangira ko nta masezerano na make igihugu cye kigifitanye n’u Rwanda  ati:” Perezida wa Repubulika nta masezerano yasinyanye n’u Rwanda.  Isinywa ry’amasezerano y’ibihugu si ikintu gikorwa na Perezida wa Repubulika wenyine”

Muri Kamena 2021, nibwo u Rwanda rwasinyanye amazezerano y’ubufatanye na Repubulika iharanira Demokarais ya Congo. Ni amasezerano yari mu bwoko butatu: Ubufatanye mu bucuruzi,Arebana n’imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amasezerano agamije y’ubufatanye mu by’umutekano.

Muri  Kamena 2022, Ubwo Guverinoma ya Kinshasa yadukanaga ibirego byo gushinjwa u Rwanda gufasha umutwe wa M23, iki gihugu kibisabwe n’Inama Nkuru y’Umutekano yayobowe na Tshisekedi ubwe, cyatangaje ko gihagaritse amasezerano yose y’ubufatanye cyari gifitanye n’u Rwanda.

Kwibuka30

Ibi byakurikiwe no guhita hahagarikwa ingendo z’indege z’ikigo cy’u Rwanda cy’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir cyagiriraga muri iki gihugu.

Kuva ubwo umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wakomeje kuzamba kugeza ubwo RDC ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.

Ntibyarangiriye aho kuko Perezida ubwe yatangaje ko agiye mu myiteguro itegura kugaba ibitero ku Rwanda nyuma yo gusanga inzira z’ibiganiro n’amahoro bitakemura ibibazo igihugu cye gifite yemeza ko biterwa n’u Rwanda.

Nyamara n’ubwo avuga ibyo, hari abaturage batanyuzwe ahubwo bemeza ko yaba abikora ajijisha, agamije guhishira amasezerano y’ubufatanye bwite yaba afitanye n’u Rwanda.

Bamushinja kuba adafata ingamba zihamye zigamije guhangana no gutsinsura umutwe wa M23, ukomeje ibitero byawo werekeza ku mujyi wa Goma.

Aba baturage barenzaho ko kuba atarwanya M23 uko bikwiye byaba ari umugambi nawe afitemo uruhare dore ko hari n’ababihuje n’uko yaba akoresha intambara uyu mutwe uhangaye n’ingabo ze nk’urwitwazo rugamije gutuma afata umwanzuro wo kwimura amatora ateganijwe mu mwaka utaha 2023.

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.