Abakora uburaya mu mujyi wa Nyanza barasaba kwegerezwa udukingirizo

2,566

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya barasaba ko Leta n’Akarere babegereza udukingirizo kuko SIDA ishobora kubamara.

Abenshi mu bantu bazi mu mujyi wa Nyanza, cyangwa abahatuye ntibashobora kuyoberwa agace kitwa “Mugonzi”, ni agace gaherereye mu Murenge wa Busasamana, ako gace kazwiho ibibi bitandukanye ariko cyane cyane Mugonzi ikaba izwiho uburaya bukorwa ku manywa y’ihangu abakuru n’abana barebera cyane cyane ahazwi nko kuri 40.

Bamwe mu basanzwe bahakorera akazi k’uburaya baravuga ko babangamiwe cyane n’abagabo baza kubagura kandi bazi ko banduye SIDA bityo bagasaba ubuyobozi bw’Akarere na Leta muri rusange kuba bakwegerezwa udukingirizo kuko waba umwe mu miti yatuma icyorezo cya SIDA gicisha make muri benshi mu ndaya zikorera aho kuri 40.

Uwavuze ko yitwa Charlotte yagize ati:”hano mu Mugonzi kuri 40 SIDA iravuza ubuhuha, abantu benshi barayifite, kandi bayiterwa n’abagabo babagura

Uyu mugore yakomeje avuga ko byaba byiza Akarere na Leta babashyiriye ahantu hizewe bajya bafata udukingirizo kuko no kutugura bibahenda.

Undi utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Nonese umugabo yaguha 1000FRS ukajya kukiguramo agakingirizo? Ubwose wasigarana angahe? Ugahahisha iki? Nyine iyo aje atagafite uremera ukiyahura n’ubundi byose ni ugupfa”

Ubwo umunyamakuru wacu yaganiraga n’izo ndaya, inyinshi muri zo zasabaga ko zishyirirwaho ahantu bajya bazifata, umwe muri bo wemeye kuvugana natwe yagize ati:”Jye nigeze kujya i Nyamirambo, nasanze hari ahantu babashyiriye udukingirizo tw’ubuntu, twari twinshi ku buryo ugashatse wese ahita akabona, hano naho bazatuduhe byaba byiza, naho ubundi abantu bazamarwa na SIDA, batuduhe kuko na Leta irazi ko iyi bizinesi tuyikorera hano”

Bwana Nkuranga ushinzwe gutanga ubujyanama kuri SIDA, yatubwiye ko icyo kibazo kitari i Nyanza honyine, kandi ko ikigo akorera kigiye kubiha umurongo, yagize ati:”Ikibazo si agakingirizo, ubundi mujye mubanza mubigishe ko uwo mwuga udakwiye kuba umwe mu myuga yo kwirata, ntujyanye n’indangagaciro za Kinyarwanda, utwo dukingirizo rero tuzabageraho ariko habanje ubukangurambaga bwimbitse”

Twibutse ko aka gace ka Mugonzi cyane cyane ahazwi nko kuri 40 hafite amateka y’uburaya guhera mu myaka ya kera cyane, bikavugwa ko byazanywe n’abazungu b’abarabu bari bafite amaduka menshi muri uwo mujyi wigeze kuba icyicaro n’umurwa mukuru w’ubwami.

Comments are closed.