Abakozi ba RIB batangiye kugaragara mu mpuzankano nshya

5,475
Kwibuka30

Kuri uyu munsi abakozi bose b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bagaragaye mu mpuzankano nshya bishimisha abaganaga serivisi zitangwa n’urwo rwego.

Nyuma y’aho kuri uyu 01 Gashyantare 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumuritse imyambaro mishya abakozi b’urwo rwego bazajya bambara, kuri uyu wa 15 Gashyantare, kuri za sitasiyo zitandukanye z’urwo rwego abakozi bose bagaragaye bambaye impuzankano rusange ikintu cyashimishije abantu batari bake, cyane ko hari abantu bamwe na bamwe bajyaga bitwikira mu cyaha bagashuka abantu ko bakorera RIB kubera ko urwo rwego rutari rufite imyenda iranga abakozi bayo.

Kwibuka30

Uwitwa NGENDAHIMANA Thomas wari ugiye ugiye gushaka service kuri RIB station ya Nyanza yavuze ko ashimishijwe no kubona abakozi ba RIB mu myenda mishya, yagize ati:”Mbere habagaho impungege ko umuntu yaza akakubeshya ko akorera RIB kubera ko nta myambaro, ariko ubu urabona ko ari sawa, niyo yaza agushuka wamubaza umwambaro w’akazi”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko mu kazi k’ubugenzacyaha ari byiza ko ababagana bagomba gutandukanya umuturage usanzwe n’umugenzacyaha, ariyo mpamvu abakozi ba RIB bahawe impuzankano kugira ngo barusheho korohereza ababagana, ariko kandi ngo bizanarinda abajyaga biyitirira uru rwego.

Ati “Urabona nk’umuturage iyo yazaga kuri sitasiyo, iyo yabaga atitegereje ngo arebe ko umugenzacyaha afite ikarita, hari igihe yashoboraga kuba yamwitiranya n’undi. Ubu rero biroroshye ko ashobora kumutandukanya n’abandi baturage, kuko umugenzacyaha agaragarira umuntu aturutse kure, kuko iriya mpuzankano igaragarira buri wese, ibi rero bizafasha kuba na ba bantu biyitiriraga RIB twabahasha muri ubwo buryo”.

Comments are closed.