Abakunzi ba PSG batuye i Marseille babujijwe kwambara imyenda ya PSG ku munsi w’umukino wa nyuma Champinos League

9,061
Les Indonésiens les plus grands fans au monde du PSG, le saviez ...

Abatuye agace ka Bouches-du-Rhône gaherereyemo Umujyi wa Marseille mu Bufaransa, babujijwe kuzambara umwambaro wa Paris Saint-Germain ku Cyumweru ubwo izaba ikina na Bayern Munich ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Paris Saint-Germain yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya mbere ubwo yatsindaga RB Leipzig ku wa Kabiri.

Ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa cyatangaje ko ubuyobozi bwa perefegitura ya Bouches-du-Rhône iherereyemo Umujyi wa Marseille bwashyizeho “Itegeko ribuza kwambara umwambaro wa PSG ku munsi w’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.”

Uyu mwanzuro ngo wafashwe mu rwego rwo kwirinda uguhangana kw’abatuye aka gace gushobora kubaho bitewe n’uyu mukino.

Polisi ya Marseille yavuze ko bigomba kubahirizwa kuva saa cyenda z’amanywa (15:00) ku Cyumweru kugeza saa cyenda zo mu rukerera (03:00) ku wa Mbere.

Uretse imyambaro y’ikipe ya Paris Saint-Germain, abatuye umujyi wa Marseille babujijwe kandi kuzarasa ibishashi ku Cyumweru ubwo iyi kipe izaba ikinira mu bilometero 1700 uvuye i Marseille ugana i Lisbon muri Portugal.

Ubwo Paris Saint-Germain yatsindaga RB Leipzig ibitego 3-0 ku wa Kabiri, abafana bayo n’aba Olympique Marseille barashyiramiranye bitewe n’uko bamwe baririmbaga indirimbo zirwanya iyi kipe yari igeze ku mukino wa nyuma nk’uko byatangajwe na La Province.

Abafana b’amakipe yombi bakunze guhangana cyane, ibi byatumye kuva mu 2015 akenshi nta mufana wa Marseille werekeza kuri Parc des Princes cyangwa uwa PSG werekeza kuri Stade Velodrome.

Ikinyamakuru L’Equipe cyatangaje ko hari abafana ba Marseille bacomokoye insinga zitwara amashusho ya televiziyo z’akabari kerekanaga umukino wa PSG na Leipzig ku wa Kabiri.

Mu gihe PSG yatsinda umukino ifite ku Cyumweru, izaba yiyongereye kuri Olympique Marseille, ikipe imwe yo mu Bufaransa yatwaye iri rushanwa rya UEFA Champions League mu 1993.

Comments are closed.