Abamotari bazaniwe kasique nshya zizabarinda kumeneka umutwe mu gihe cy’impanuka

818
RPF

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazaniwe kasike nshya zigezweho zikaba zizabarinda kumeneka umutwe mu gihe habayeho impanuka yo mu muhanda.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto barabyiniraku rukoma nyuma y’aho minisiteri y’ibikorwa remezo yiyemeje kubazanira ubwoko bushya bwa kasike zo mu bwoko bugezweho, izi kasike zigamije kubarinda kumeneka imitwe cyangwa gukomereka umutwe mu gihe habayeho impanuka yo mu muhanda.

Igikorwa cyo guhabwa zino kasike cyatangiye uyu munsi kuwa mbere taliki ya 27 Gicurasi 2024 mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali cyitabirwa na minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore wari kumwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Samuel Dusengiyumva.

Mu ijambo rye, minisitiri yavuze ko izi ngofero zikomeye kandi zikoranye ubuhanga ku buryo uyambaye azajya abasha kureba ku mpande kuko atari nini mu mubyimba, ikindi ni uko zikomeye mo imbere ku buryo mu gihe cy’impanuka bizaba bitoroshye ko umutwe w’uyambaye ugerwaho bityo ko abamotari bakwiye kwihutira kuzifata cyane ko zizatangwa nta kiguzi.

Icyo bisaba kugira ngo ubone iyi ngofero, ni ukuzana iyo wari usanzwe ufite bakayisimbura bakaguha inshya nta kiguzi icyo aricyo cyose, iki gikorwa kikaba gitangiriye ku bamotari bo mu mujyi wa Kigali mu zindi Ntara naho zikazagezwayo gake gake. Minisitiri yakomeje avuga ko izi ngofero zisanzwe ubundi zitari zemewe, kandi ko bugabanya ibyago byo gukomereka bikabije umutwe ku kigero cya 69% naho urupfu rukagabanuka ku kigero cya 42%.

Bamwe mu bamotari bumvise ino nkuru, bagaragaje ko babyishimiye cyane ndetse ko bazabyitabira, uwitwa Hassan Hagenimana ukorera i Nyamirambo yagize ati:”Ni byiza cyane, burya iyo ikintu gifite ubushobozi bwo kukurinda ingaruka z’impanuka ucyitabira utazuyajije”

Murekezi Patrick ukorera i Remera nawe yavuze ko ashimiye perezida Kagame udahwema gutekereza icyagirira umumaro Abanyarwanda, ati:”Ibi byose ni ku bushake bwa Perezida Kagame watubereye umubyeyi, tuzazambara kandi twishimye pe, nizize ahubwo zadutindiye, tuzamutora twongere tumutore”

Kugeza ubu ariko izi ngofero ntizaragaragara mu mujyi, ariko byitezwe ko mu minsi ya vuba zizaba zimaze kuba nyinshi mu bamotari, andi makuru dufite ni uko izi ngofero zihari ku bwinshi ku buryo zizakwira abakora uyu mwuga bakawukorera i Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.