Abana bagera ku 254,678 harimo n’abanduye covid-19 batangiye ibizami bisoza amashuri abanza

4,457
Image

Abanyeshuri 254,678 uyu munsi baratangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu gihe igihugu ubu cyugarijwe n’inkubiri nshya y’icyorezo Covid-19.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri banduye Covid barwariye iwabo mu ngo nabo baza gukora ibizamini, bagakorera mu byumba byihariye byateganyijwe.

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko “amahirwe ni uko nta wurembye muri bo”.

Buri ‘centre’ y’ibizamini mu gihugu yateganyije icyumba nk’icyo, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.

Amabwiriza yatangajwe n’iyi minisiteri avuga ko “nta munyeshuri mu banduye barwariye mu ngo ukwiye gukora ikizamini mu gihe atameze neza”.

Aya mabwiriza avuga kandi ko umunyeshuri wanduye Covid aza mu kizamini aherekejwe n’umubyeyi we/umurera, akanamusubiza mu rugo.

Ibyumba biri bukorerwemo ibizamini bigomba kuba birimo umwuka uhagije, amadirishya n’inzugi bifunguye, nk’uko aya mabwiriza abivuga.

Ikigo cya leta gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri, ku wa gatanu cyatangaje ko ‘centres’ z’ibizamini zongerewe kugira ngo abanyeshuri bazicare bategeranye.

Iki kigo cyavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bazakorera ibizamini kuri ‘centres’ 1,021 z’ibizamini, ugereranyije na ‘centres’ 938 zakoreweho mu 2019.

Ibi bizamini bizarangira ku wa gatatu, nyuma hakurikireho iby’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, hanyuma iby’amashuri y’imyuga, n’ibisoza amashuri yisumbuye.

(Src:BBC)

Comments are closed.