Abana batatu bapfiriye munzu yafashwe ninkongi mu gihe mama wabo yari yagiye mu kabari

11,130

Abana batatu nibo bivugwako bahiriye mu nzu mu gace ka Ihiala ubwo nyina wabo yari yijyaniye n’umugabo mu kabari kuryoshya.

Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeriya ubwo inzu iherereye muri leta ya Anambra yafatwaga ninkongi bikaza kurangira abana batatu bahiriye mu nzu ababyeyi babo badahari mu ijoro.

Ikinyamakuru Punch kivugako se wabo ari umuririrmbyi akaba yarafite ikirori ubwo ngo yagendaga na nyamugore yamushogosheye inyuma asiga afungiranye abana yigira nawe kuryoshya,ubwo iyi nzu yafatwaga ninkongi aba bana babuze ubatabara birangira bose uko ari batatu bahiriyemo.

Uyu mugore w’umwarimukazi nkuko bivugwa nabageze aho yarafite abana umwe w’imyaka 4,4 ndetse n’undi w’i 2,polisi yo muri kariya gace nayo yemeje aya makuru ndetse yemeza ko aba bombi batawe muri yombi .

Comments are closed.