Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshion yatawe muri yombi

2,658
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa yafunzwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane yatumijweho na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.

Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe” .

Yakomeje ati:”Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje“.

Kwibuka30

Iyi Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima niba mu mubiri w’umuntu harimo ibiyobyabwenge, n’ingano yabyo.

Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ariho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n’inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n’abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y’abantu ijoro n’amanywa.

Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.

Iminsi yagiye yisunika nabwo akavugisha benshi, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”. Ibi byose byabanjirijwe n’amafoto yifotoreje i Musanze, yambaye ubusa buri buri.

Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’

Leave A Reply

Your email address will not be published.