Abantu 9Abanduye Covid-19

9,431

Umubare w’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ugera kuri 5,155, mu gihe abamaze kuyikira ari 4,922. Abakirwaye ni 198 naho abapfuye akaba ari 35.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko aba barwayi baturutse I Kigali:2, Kirehe:4, Musanze:2, Nyagatare:1.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi babiri barembye ba COVID-19 bari kongererwa umwuka, asaba abanyarwanda ko badakwiye kwirara kuko iki cyorezo ntaho cyagiye.

Kugera kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2020, abantu 190 nibo barwaye COVID-19 mu Rwanda. Ni mu gihe umubare w’abamaze kwandura wo ari 5146 naho abapfuye bakaba ari 35.

Uko iminsi yisunika, niko umubare w’ubwandu nawo ugenda ugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ya Gicurasi n’andi abiri yakuriyeho. Byatumye serivisi zimwe na zimwe mu gihugu zifungurwa, zirimo ko kuri uyu wa Mbere amashuri nayo yongeye gutangira

Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
Abanyeshuri n’abarimu barasabwa kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Covid-19

.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko gufungura amashuri atari ikimenyetso cyerekana ko COVID-19 yarangiye.

Ubwo yavugaga uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu, Nsanzimana yagize ati “Dufite abarwayi babiri barimo guhabwa umwuka uyu munsi, ni abarwayi babiri barembye, twizeye ko bazakira, bamaze iminsi bari guhabwa umwuka hafi icyumweru n’igice. Abarwayi bandi muri rusange abenshi bari mu rugo, 80% bari mu rugo, mu bandi 20% abo ngabo babiri ni bo navuga ko barembye.”

Dr Sabin Nsanzimana yasabye abanyeshuri, ababyeyi, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwirinda no kurinda abandi COVID-19 muri ibi bihe abanyeshuri basubiye ku ishuri.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Comments are closed.