Abanyamaguru bibukijwe ko nabo bari mu bagomba gufata iya mbere mu kwirinda impanuka

151
kwibuka31

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasabye abagenzi bakoresha umuhanda kwambuka nk’abafite intego, kandi bakabikorera ahabugenewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ni ingingo yagarutseho ku wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo mu Karere ka Kamonyi hakomerezaga ubukangurambaga bwa Turindane-Tugereyo Amahoro, mu gukangurira abakoresha umuhanda kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda amakosa ateza impanuka.

Ni ubukangurambaga bwabereye muri Gare ya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ahari hateraniye abakoresha umuhanda mu byiciro byose basaga 1000.

Harimo abatwara amakamyo yiganjemo ayo mu bwoko bwa Howo, abatwara abagenzi mu buryo rusange, abatwara abagenzi kuri moto, abanyonzi, abagenzi n’abanyamaguru, bahawe ubutumwa bubibutsa imyitwarire ikwiye kubaranga n’inshingano za buri wese mu kwirinda no kurinda mugenzi we basangiye umuhanda impanuka.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abakoresha umuhanda kwitwararika mu kurengera ubuzima bwabo, n’ibikorwaremezo biba byaratwaye amafaranga menshi.

Ati “Twahuriye hano rero kugira ngo tuganire ku mutekano w’abantu n’ibintu ndetse n’ibyo bikorwaremezo bisaba ko Turindane-Tugereyo amahoro tudakwiye kuyitekereza gusa ku bijyanye n’ubuzima, tuyitekereze no mu kubungabunga ibyo bikorwaremezo kandi buri wese abigizemo uruhare.”

Yasabye kandi buri wese ufite ikinyabiziga kwitabira gupimisha imyotsi ihumanya ikirere kuko bituma moteri y’ikinyabiziga ikora neza kandi ikaramba, bikanabungabunga ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ari igikorwa gihoraho bitewe n’impanuka ziba n’ingaruka ziteza ku buzima bw’abantu n’ubukungu.

Ati “Ubu bukangurambaga bwabereye hano uyu munsi bwatangirijwe mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize, bukazakomeza no mu zindi ntara, ni igikorwa gihoraho kandi twese kitureba, tukaba tugomba gushyiramo imbaraga tugira uruhare mu kurinda ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu.”

Yakomeje avuga ko “Icyo dushaka kuganira ni uburyo tugomba kwirinda impanuka kuko nk’uko imibare ibigaragaza ku Isi yose buri mwaka zihitana ubuzima bw’abarenga miliyoni, abandi benshi bagakomereka, ari nako zigira ingaruka ku bukungu bw’isi ku kigereranyo cya 3% mu bigendera mu kuvuza abakomeretse, gusana ibyangijwe, ubwishingizi n’ibindi, twakumira turamutse twirinze tukanarinda abandi ibiteza impanuka.”

Yashishikarije abanyamaguru buri gihe kwambuka umuhanda nk’abafite intego, bambukira ahabugenewe, yibutsa buri wese ukoresha umuhanda ko kurindana cyangwa gufatanya kugerayo amahoro agomba kubigiramo uruhare buri wese yita kuri mugenzi we nawe akamwitaho.

DIGP Sano yagaragaje amakosa atandukanye akunze kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda arimo; umuvuduko ukabije, abatwara ibinyabiziga n’amagare banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe, kutubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, kunyuraniraho n’aho bitemewe no kudakoresha isuzuma ry’ubuziranenge bw’ikinyabiziga, abibutsa ko bagomba kubyitondera bubahiriza ibisabwa.

Comments are closed.