Abanyamakuru bakomeye b’imikino Jado Castar na Bayingana David ntibakiri kuri Radio na TV 10

35,016

 

Abanyamakuru babiri bamaze igihe mu biganiro by’imikino Bagirishya Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Castar na Bayingana David banigaruriye imitima ya benshi  nti bacyumvikana cyangwa ngo bagaragare ku gitangazamakuru bamazeho igihe cya radio na TV 10 nyuma yo gutandukana n’iki kigo

Amakuru amaze hafi amezi abiri acicikana ku mbugankoranyambaga avuga ko aba bagabo bamaze igihe bakorana birukanwe  muri iki kigo ariko bakomeza kumvikana biteza urujijo habura n’uwemeza ayo makuru.

Umwe mu bakozi ba Radio TV 10 yabwiye ikinyamakuru Rwandanziza dukesha iyi nkuru ko ayo makuru yariyo ko bamaze igihe barasezerewe ku kazi gusa ko bari barahawe ukwezi ko gushyira ibintu ku murongo ubundi bagatanga ikigo cy’abandi. Uwatanze aya makuru utifuje ko tumutangaza yanemeje ko aba bagabo bombi hashize icyumwertu kirenga babasezeye bava muri Radio na TV 10.

Jado Castar wari umuyobozi wa Radio na Televiziyo 10 ndetse na Bayingana David akayobora Televiziyo bivugwa ko basezerewe muri iki kigo kubera imicungire mibi. Aha bamwe mu bakoreye iki kigo ku buyobozi bw’aba bagabo nti bishimiye uburyo babakoreshaga kuko babasabaga kubanza gufunguza ibigo mu kigo cy’igihugu cy’iteambere RDB nti babakoreshe nk’abakozi ahubwo bagakorana nk’ikigo gikorana n’ikindi mu rwego rwo kwikuraho umzigo w’imisoro.

Jado Castar na Bayingana David kuva mu myaka ya 2005 ni bamwe mu bazanye kuvuga amakuru y’imikino mu buryo bugezweho burimo gusesengura bitandukanye no gusoma amakuru nk’uko byakorwaga mbere yabo.

Usibye mu biganiro bya siporo bigaruye imitima ya benshi bakora n’indi mirimo ibahuza n’imbaga nyamwinshi mu myidagaduro nkaho Castar ari umutoza mu mukino wa Volleyball ndetse na Bayingana David akaba ari icymamare mu kuyobora ibitaramo n’ibirori bitandukanye nk’umushyushya rugamba.

Comments are closed.