Umusore yatunguye umukobwa ajya kumwambikira impeta ku ndiba y’inyanja (Amafoto)

13,958
Kwibuka30

 Umusore utuye muri Virginia witwa Ethan Studenic aherutse gukora ibintu bitangaje ajya kwambikira impeta y’urukundo umukobwa witwa Morgan mu mazi hasi cyane bitangaza benshi.

Aba bombi bahuye muri 2008 barakundana ,uyu musore yaje gutegura uburyo yazasaba umukunzi we ko babana ariko akabikora mu buryo butandukanye niko kumufata amubwirako ashaka ko bajya ku cyirwa cya carayibe aho bari kumwe n’inshuti zabo enye birangira amubwiyeko ashaka ko bajyana mu mamazi undi nawe arabyemera.

Kwibuka30

Ntakindi cyakurikiyeho Morgan na Ethan bambaye imyambaro yo kogana barashoka bageze nko muri metero 10 zubujya kuzimu ahita amwambika ya mpeta,inshuti zabo zo zasigaye hejuru zisigara zifata amashusho ari nayo yaje kujya hanze.

Uyu musore aganira na Fox News yayitangarijeko yabiteguye mu myaka itanu ishize ko ndetse yumvaga ashaka kubikora mu buryo budasanzwe .

Morgan Whittaker afite imyaka 28 mu gihe undi afite imyaka 30 ubukwe bwabo bukazaba muri Mata uyu mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.