Abanyamategeko ba Paul RUSESABAGINA bareze u Rwanda mu LONI

8,225
Kwibuka30
Paul Rusesabagina yeretsew abanyamakuru ku wa mbere mu gihe cy'umwanya muto, ntiyahawe umwanya wo kugira icyo avuga

Itsinda ry’ababuranira Bwana Paul RUSESABAGINA bamaze gutanga ikirego cyabo ku Muryango w’abibumbye barega U Rwanda.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagaragaje runatangaza ko rwamaze gufata uwitwa Rusesabagina, umugabo uyobora impuzamashyaka y’Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda, ndetse akaba yaranigambye ibitero by’umutwe wa FLN wagabye mu Ntara y’amagepfo bigahitana ubuzima bw’abatari bake.

Mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri iki cyumweru, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cya Paul Rusesabagina, avuga ko mu maboko ye hariho amaraso y’abantu bishwe mu bitero byagabwe, kandi ko ifatwa rye ryakozwe mu buryo buzira inenge.

Nyuma y’ibyo byose rero, kuri ubu umuryango we wamaze gutangaza ko washyizeho itsinda ry’abanyamategeko bazobereye umwuga, ndetse bakaba bamaze kugeza ikirego cyabo ku muryango w’Abibumbye.

Madamu Kitty yavuze ko umuryango wa Rusesabagina “watoranyije intsinda ry’abanyamategeko b’inzobere” ngo bazamuburanire.

Mu nyandiko, Madamu Kitty yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Uyu munsi [kuwa mbere] mu gitondo ku masaha yo muri Amerika iri tsinda riratanga ikirego rirega u Rwanda muri UN”.

Kwibuka30

Umuryango we wanze umunyamategeko Rusesabagina yari yihitiyemo

Kuwa gatandatu, umunyamategeko David Rugaza yabwiye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda ko Bwana Rusesabagina yamuhisemo mu myirondoro y’abanyamategeko yari yashyikirijwe.

Kathryne Kurth umuvugizi wa “Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation” yavuze ko uwo munyamategeko “atazwi kandi atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina” kuko “abogamiye ku ruhande rwa leta y’u Rwanda”.

Umuryango we uvuga ko “nta buryo Rusesabagina yahitamo ku bushake umwunganizi mu mategeko atabanje kubaza umuryango we”.

Madamu Kurth avuga ko umuryago we watoranyije abanyamategeko barindwi bo kumwunganira, ari bo;

  • Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko bazwi mu Rwanda
  • Kate Gibson, wo muri Australia
  • Jared Genser wo muri Amerika
  • Brian Tronic, wo muri Amerika
  • Vincent Lurquin, wo mu Bubiligi
  • Philippe Larochelle, wo muri Canada
  • Peter Robinson, wo muri Amerika

Leave A Reply

Your email address will not be published.