Umwenda wa Minnaert utumye FERWAFA ifatira ibihano ikipe ya Rayon Sport

7,451
Kwibuka30
Rayon Sports ihanishijwe kumara umwaka idakina umukino wa gicuti - Kigali  Today

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gufatira ibihano ikipe ya Rayon Sport kubera umwenda iyo kipe ifitiye uwahoze ari umutoza wayo IVAN Minnaert

Rayon Sports yafatiwe ibihano n’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ byo kutandikisha abakinnyi mu gihe iyi kipe itarishyura uwahoze ayitoza Ivan Minnaert.

Kwibuka30

Muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 7 Nzeli 2020, Komisiyo ishinzwe myitwarire muri FERWAFA yahaye Rayon Sports ibaruwa iyimenyesha ko yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi nyuma y’uko ihawe igihe ntarangwa cy’iminsi 60 cyo kuba yishyuye uwahoze ari umutoza wayo Minnaert ariko iyo minsi yose ikarangira iyo kipe itishyuye ayo mafranga.

Muri iyo baruwa bagize bati bati: “Komisiyo y’Imyitwarire itegetse ko Rayon Sports FC idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Minnaert amafaranga yatsindiye.

FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports nyuma y’uko Ku wa 2 Nyakanga yandikiye iyi kipe iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13 836 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 bitarenze mu minsi 60.

Leave A Reply

Your email address will not be published.