Abanyarwanda baba mu Misiri basabwe gusigasira umubano wabo n’u Rwanda


Kuri iki cyumweru taliki ya 2 Ugushyingo 2025, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ibindi bihugu Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabonanye anagirana ikiganiro n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Misiri.
Minisitiri Nduhungirehe yabibukije uko bakwiye gusigasira umubano wabo n’u Rwanda, bakimakaza ubumwe no kugendera ku ndangagaciro z’umuco gakondo.
Minisitiri Nduhungirehe Oliver yanabasangije intambwe u Rwanda rumaze gutera n’ibiri gukorwa muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere NST2, abakangurira kuyigiramo uruhare mu kubaka ahazaza h’u Rwanda.
Ni ikiganiro cyanyuze cyane abitabiriye uwo muhuro ndetse bemeza ko bagiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Misiri biganjemo urubyiruko rwajyanywe no kwiga mu byiciro bitandukanye harimo abagiye kwiga kaminuza, icyiciro cya kabiri cya kaminuza, hari abagiye kwiga ibijyanye n’idini, abakozi ba amabasade y’u Rwanda mu Misiri n’abandi bahari mu rwego rwo gushakisha ubuzima.



Comments are closed.