Abanyarwandakazi 3 baje ku rutonde rw’urubyiruko 100 mu bavuga rikijyana muri Afrika

6,367

Abanyarwandakazi batatu barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine na Rwiyemezamirimo Iribagiza Clarisse bagaragaye ku rutonde rw’abanyafurika ijana bakiri bato bavuga rikijyana mu 2020.

Urwo rutonde rukorwa buri mwaka rwiswe Africa Youth Awards, urw’uyu mwaka rwashyizwe hanze kuwa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020.

Uru rutonde rumaze imyaka itanu rukorwa, rushingira ku bikorwa bitandukanye by’urubyiruko muri Afurika, hakarebwa ku rubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije iterambere ry’uwo mugabane.

Ibishingirwaho mu guhitamo abajya kuri urwo rutonde harimo kuba indashyikirwa mu miyoborere, ibidasanzwe umuntu yagezeho ku giti cye, umuhate afite mu gusangiza abandi ubumenyi afite, kurenga imyumvire runaka yashyizweho nk’ihame no kuba ari urubyiruko.

-  Ingabire Paula

Ingabire Paula yaje ku mwanya wa 74 kuri urwo rutonde. Mu Ukwakira 2018 nibwo yagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo. Yize amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge, kaminuza ayikomereza mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), ubu ni rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yahize ibijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science), icyiciro cya gatatu cya kaminuza agikomereza mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arangiza muri Nyakanga 2018.

Yakoze imirimo itandukanye harimo muri RITA (Rwanda Information Technology Authority) ashinzwe gukorana n’abikorera mu by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imyaka ibiri, aza kugirwa Umuyobozi ushinzwe imishinga. Iki kigo cyaje kwimurirwa muri RDB, aho yakoze mu nshingano zirimo nk’Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.

Umutoni Sandrine

Umutoni Sandrine washyizwe ku mwanya wa 81, ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Umutoni Sandrine yatangiye gukora mu Imbuto Foundation mu 2015, atangirira mu ishami rishinzwe itumanaho. Mu 2016 nibwo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango.

Mbere yo kwinjira mu Imbuto Foundation, yakoze mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi. Yagize uruhare runini mu guteza imbere ubuvanganzo n’ubugeni mu buryo butandukanye haba mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yize ibijyanye n’ububanyi mpuzamahanga, itumanaho n’isemurandimi mu bihugu bitandukanye. Ni umunyempano mu bwanditsi dore ko mu 2016 yashyize hanze igitabo kigenewe abana yise ‘Nayima’s Prize’.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ububanyi mpuzamahanga yakuye muri Agnes Scott College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Gifaransa ndetse n’impamyabushobozi mu bijyanye n’isemurandimi yakuye muri Georgia State University. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Icyesipanyole gike.

Ku buyobozi bwe mu Imbuto Foundation, uyu muryango winjiye cyane mu mishinga igamije guteza imbere urubyiruko ku buryo bugaragara nk’aho guhera mu 2018 hatangijwe amarushwanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi agamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco.

 Iribagiza Clarisse

Iribagiza Clarisse waje ku mwanya wa 28 ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika, ni rwiyemezamirimo washinze ikigo cyitwa HeHe Limited gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga aho gikora porogaramu zo muri telefone zigendanwa zifashishwa mu kubona amakuru atandukanye, mu bucuruzi ndetse na serivisi zitandukanye hatifashishijwe internet.

Mu 2010 akiri umunyeshuri nibwo yashinze ikompanyi ikora Porogaramu z’ikoranabuhanga yaba iza telefoni n’iza mudasobwa yitwa ‘HeHe Labs’.

Mu 2011 yatangije ihuriro nyarwanda ry’ibigo by’abahanga udushya mu ikoranabuhanga rizwi nka ‘iHills’. Mu 2015, ikompanyi ya Iribagiza yinjizaga ibihumbi 200 by’amadorali ku mwaka, itanga amahugurwa ku banyeshuri bakiri bato kugira ngo bagire ubunararibonye mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi binyuze mu ikoranabuhanga.

Muri Mutarama 2014, Clarisse Iribagiza yashyizwe n’ikinyamakuru ‘Lo Spazio della Politica’ cyo mu Butaliyani, ku rutonde rw’abantu 100 bahanze udushya ku Isi.

Muri Kamena 2015, yashyizwe ku rutonde rwa ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bo muri Afurika batanga icyizere, rwakozwe n’Ikinyamakuru Forbes nyuma yo gutoranywa mu bandi benshi.

Mu mwaka wa 2017 Iribagiza yashyizwe mu kanama ka Banki Nyafurika Ishinzwe Iterambere, AfDB kazafasha Afurika guhanga imirimo miliyoni 25.

Mu bandi batoranyijwe ku rutonde harimo nk’umuhanzi Davido wo muri Nigeria, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Pierre-Emerick Aubameyang umunya-Gabon ukinira Arsenal, Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

Hari kandi abasanzwe ari abanyapolitiki nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Minisitiri w’Imari muri Angola, Vera Esperança dos Santos Daves; Minisitiri w’Urubyiruko muri Sudani, Wala’a Essam al-Boushi na Minisitiri wungirije w’Ikoranabuhanga muri Namibia, Emma Inamutila Theofelus.

Nigeria niyo ifitemo umubare munini w’urubyiruko kuko ifitemo 21, ibihugu bya Ghana, Kenya, Afurika y’Epfo bikurikiraho kuko bifitemo urubyiruko 10 kuri buri kimwe.

Comments are closed.