Abanyeshuri batatu bakomerekeye mu mpanuka ya drone ya RDF i Rutsiro

680
kwibuka31

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, indege nto itagira abapilote (drone) y’Ingabo z’u Rwanda RDF yakoze impanuka mu Karere ka Rutsiro, nyuma yo gutakaza icyerekezo kubera imihindagurikire y’ikirere itari imeze neza.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo rya RDF, ivuga ko iyi drone yari iri mu myitozo ariko iza kugwa ahari abaturage, bituma abanyeshuri batatu bari bagiye iwabo bavuye ku ishuri bakomereka. Babiri muri bo bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu kugira ngo bavurwe, mu gihe undi umwe yoherejwe ku Bitaro bya Murunda kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

RDF kandi yatangaje ko yifatanyije n’imiryango y’aba bana bakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse yizeza inkunga yose izakenewe kugira ngo abo bana n’imiryango yabo bahabwe ubufasha bukenewe, “Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’imiryango y’abana bakomerekeye muri iyi mpanuka kandi zizatanga ubufasha bwose bukenewe.”

RDF yakomeje ivuga ko iri gukorana n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’abaganga kugira ngo abo bana bahabwe ubuvuzi bwihuse kandi buhagije.

(Inkuru ya Daniel NIYONKURU/ indorerwamo.com)

Comments are closed.