“Ntimugire ubwoba, hari ibidashobora gukorwa bityo hano” Perezida Kagame yatanze ubutumwa ku gitutu cyo gufungura Rusesabagina

8,523

Perezida Paul KAGAME yatanze ubutumwa bukomeye kubakeka ko ari buterwe igitutu na Amerika akaba yafungura Rusesabagina.

Mu gihe hasigaye amasaha make gusa umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken akagera mu Rwanda, ndetse bamwe mu Banyarwanda bakaba bibaza igisubizo perezida Kagame azaha uwo munyacyubahiro wakomeje kuvuga ko Rusesabagina yafashwe ndetse akaba afunzwe mu buryo butanyuze mu mategeko azaba amusabye kurekura Bwana Rusesabagina.

Benshi baravuga ko ari igitutu gikomeye Perezida agiye gushyirwaho ndetse hari n’abandi batangiye kugira ubwoba ko Rusesabagina yarekurwa, nyuma y’ibyo byose rero perezida KAGAME Paul yatanze igisubizo cyahuranije, ameze nk’aho ari gusubiza abakeka ko agiye gushyirwa ku gitutu bityo akaba yafata umwanzuro wo kurekura no gufungura Bwana Paul RUSESABAGINA uherutse gukatirwa n’inkiko, mu magambo Perezida Kagame yagize ati:”Ntimugire ubwoba, hari ibintu bidashobora gukorwa bityo hano”

Ibi perezida Kagame yabisubije ku gitekerezo n’ikibazo cyabajijwe n’uwitwa MUNYAMPENDA Nathalie wagize ati:”Azashyira igitutu ku muyobozi w’Igihugu gifite ubudahangarwa mu kurogoya imikorere y’ubucamanza. Ibyo bari gukora bari gushaka ko Rusesabagira arekurwa kubera uwo ari we ariko birengagije ibyo yakoze.”

Igisubizo Perezida yatanze cyabaye nk’igisubiza n’abandi benshi bibazaga ikiri bube nyuma y’uruzinuko rw’uyu muyobozi.

Comments are closed.