Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwafashe abandi barwanyi 16 ba FLN

6,716
Kwibuka30
Abandi barwanyi 16 ba FLN bari mu maboko...

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku rubanza rwa Rusesabagina Paul ndetse yemeza ko hari abarwanyi 16 ba FLN bafashwe bakaba bari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda barimo Jean Chretien Ndagijimana, umwana wa Wilson Irategeka wayoboraga FLN uherutse gupfa.

Havugiyaremye yabwiye abanyamakuru ko ashimira Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ku bufatanye mpuzamahanga mu by’ubutabera bwatumye aho Rusesabagina yari atuye mu Bubiligi hasakwa ndetse ko ibyavuye muri iryo saka bizagaragarizwa mu rukiko.

Ati “Ndashaka gushimira inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Rwanda zagize uruhare mu ifatwa rye. Ndashimira kandi mugenzi wanjye mu Bubiligi kuba yarashubije icyifuzo cyacu cyo gufatanya n’ubutabera mpuzamahanga gukora isaka aho Rusesabagina atuye.”

Umushinjacyaha Mukuru,yavuze ko abarwanyi ba FLN 16 bari mu maboko y’inzego z’ubutabera ndetse bateganya ko urubanza rwabo ruzahuzwa n’urwa Paul Rusesabagina wari uyoboye uyu mutwe ndetse na Callixte Nsabimana.

Ati “Harimo Félicien Nsanzubukire (uzwi ku izina rya Fred Irakiza), Anastase Munyaneza, na Jean-Chrétien Ndagijimana (umuhungu wa komanda nyakwigendera, Laurent Ndagijimana, uzwi kandi ku izina rya Wilson Irategeka).Bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 2018.

Twizera ko abaregwa bose uko ari 19 bagomba kuburanishwa hamwe. Ibi n’ibikorwa bisanzwe, bizwi nk’ihame ryo guhuza ibyaha, biteganijwe mu mategeko yacu.”

Kwibuka30

Ku bijyanye n’ifatwa rya Paul Rusesabagina,Havugiyaremye avuga ko yafashwe hakoresheje inzira zemewe n’amategeko.

Yemeje ko Rusesabagina yagiye mu rukiko inshuro ebyiri kandi nta kibazo yigeze agaragaza ku bijyanye n’uko yafashwe.

Mu rukiko,Rusesabagina yavuze ko akwiriye kurekurwa kubera ko arwaye ndetse ngo atizeye kubona ubuvuzi akeneye arwaye.

Havugiyaremye yagize ati “Ku bijyanye no kuvura Rusesabagina, icyo nababwira afatwa nk’abantu bose baregwa dufite muri gereza. Ndizera ko atigeze yinubira uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwamburwa uburenganzira bw’ibanze bugomba guhabwa abantu bose bafunzwe.”

Mu minsi ishize,Inkiko zemeje ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko ashobora gutoroka ubutabera kubera ashinjwa ibyaha 13 bikomeye birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, Kwinjiza abana mu gisirikare , gushimuta, gutwika, no gushinga imitwe y’iterabwoba.

Ibi abikekwaho kubera ko ari mu buyobozi bwa MRCD bufite umutwe w’ingabo wa FLN wagabye ibitero by’iterabwoba mu karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe mu mwaka wa 2018 bigahitana benshi.

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.