Abashakaga kwiga no gukora mu bihugu byateye imbere bashyizwe igorora

4,429

Ikigo kizobereyemu gushakira ishuri n’akazi Abanyarwanda mu bihugu bikize kandi byateye imbere, cyatanze aandi mahirwe adasanzwe ku babyifuza.

Ikigo United Scholars Center kimaze kwandika izina rikomeye mu mitima y’Abanyarwanda batari bake mu kubashakira mashuri ya make ku mugabane wa burayi, Canada ndetse na Amerika yewe n’akazi ku bakifuza muri ibyo bihugu, cyongeye gifungura andi mahirwe ku bantu bose bifuza kujya kuminuriza muri za kaminuza zo ku mugabane wa burayi, Amerika na Canada.

Ni igikorwa giteganijwe kuba ku yindi nshuro kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Mutarama 2024 kikabera i Kigali kuri Hotel GRANDE LEGACY guhera saa yine z’igitondo kugeza n’imugoroba saa kumi n’imwe.

Muri icyo gikorwa, umuyobozi wa United Scholars Center Bwana Ismail NIYOMURINZI hamwe n’abafatanyabikorwa nka Niyo Travels bazaganira n’abagenerwabikorwa mu buryo bwo kugaragaza amahirwe adasanzwe kandi ashyushye ari kuboneka cyane cyane ku bashaka kujya kwiga hanze nko mu bihugu nka Canada, Poland, Italia, Germany, France na USA.

Bwana Ismail NIYOMURINZI yahamagariye ababyeyi, abanyeshuri barangije bifuza kwiga hanze ko bakwitabira icyo gikorwa kuko bazerekwa amashuri agezweho kandi ari gutanga za Admission letters ku buryo bwihuse, ndetse ayo mashuri akaba ahedutse kuruta uko benshi babikekaga. Bwana NIYOMURINZI Ismail yabwiye Ikinyamakuru “Umuryango” ati:”Ikigo cyacu gifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye nabyo ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano

Bwana Ismail Niyomurinzi aratinyura abajyaga bakeka ko kwiga hanze ari iby’abakire

Ikigo United scholars center kimaze imyaka irenga icumi mu bikorwa byo gushakira ishuri n’akazi ababyifuza mu burayi, Canada na Amerika, ni ikigo cyubatse icyizere kidasanzwe mu mitima ya benshi kuko kuva cyatangira gukora kimaze gufasha abarenga ibihumbi icumi, kandi bose bakavuga ko bagiye bafashwa n’iyo sosiyete.

Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyashatse kumenya niba kwinjira muri icyo gikorwa bizaba ari ubuntu cyangwa kwishyura, tuza kumenya ko bizaba ari ubuntu

United Scholars center ikorera hano mu mujyi wa Kigali ahazwi nka centenary house muri etage ya kabiri, ariko uramutse ushatse ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero 0788307538.

Comments are closed.