Abasirikare 2 ba RDF bafatiwe ku butaka bwa Congo habaho kurasana

4,720
Kwibuka30
Abasirikare 2 ba RDF bisanze ku butaka bwa RD Congo habaho kurasana na FARDC
Hari abasirikare babiri ba RDF barenze imbibe z’igihugu bisanga ku butaka bwa Congo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 hari abasirikare 2 ba RDF bafatiwe  ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gace ka Kibumba ko muri teritwari ya Nyiragongo ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kwibuka30

Col Ndjiike Kaiko uvugira FARDC muri Kivu ya Ruguru yatangaje ko Umusirikare umwe w’u Rwanda ariwe wabanje kugera ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma mugenzi we nawe aza amukurikiye bahita bagwa mu basirikare ba FARDC babata muri yombi. Bagenzi babo bagera kuri 12 baje bashaka kubabohoza, nyuma habaho kutumvikana ndetse Col Njiike anemeza ko habayeho kurasana mu gihe gito.

Mambo Kawaya  uyobora Sosoyete sivili muri Teritwari ya Nyiragongo avuga ko usibye aba basirikare bafatiwe ku butaka bwa Congo Kinshasa, binavugwa ko ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse abaturage batuye i Goma bari batangiye guhungira mu tundi duce bikanga ko ingabo z’ibihugu byombi zakozanyaho.

Ikinyamakuru KinshasaTimes.net  dukesha iyi nkuru cyavuze ko  abasirikare babarirwa muri 12 bagaragaye ku butaka bw’iki gihugu binavugwa ko bamaze umwanya munini bagenzura umujyi wa Buhumba.

Bivugwa ko kuri ubu FARDC yohereje ingabo nyinshi zifite ibikoresho bikomeye muri aka gace bivugwa ko kagaragayemo abasirikare b’u Rwanda. Col Ndjiike yahumurije abaturage avuga ko kuri ubu umutekano muri aka gace wongeye kugaruka ndetse n’umuhanda wa 4 uhuza Goma Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Comments are closed.