Intambara y’amagambo hagati ya Cyuma Hassan na Ingabire M.Immaculee

5,728
Umunyamakuru Cyuma Hassan ararusimbutse, akijijwe n'abaturage bigaragambije  kubwe | Umunyarwanda
Nyuma y’aho RMC itangarije ko Bwana Cyuma Hassan atari umunyamakuru, maze Madame Ingabire akagira icyo abivugaho, Cyuma nawe yagize icyo amusubiza.

Mu minsi mike ishize, nibwo RMC, urugaga rw’abanyamakuru bigenzura rwashyize hanze itangazo ryamagana Bwana Hassan Cyuma, umuyobozi wa ISHEMA TV, igitangazamakuru gikorera kuri chanel ya Youtube, iryo tangazo ryavugaga ko Cyuma Hassan atari umunyamakuru w’umwuga mu Rwanda ko atakagombye kwemerwa cyangwa gufatwa nk’umunyamakuru, cyane ko atazwi muri urwo rugaga.

Nyuma y’iryo tangazo, hari besnhi bagize icyo barivugaho, muri abo harimo na madame Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transpancy international ishami ry’u Rwanda.

Ni iki Ingabire Marie Immaculee yavuze?

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Ingabire Marie Immaculee yagize ati:”Cyuma si umunyamakuru, ni umupropagandiste ufite abandi bantu akorera ku zindi nyungu zitari iz’itangazamakuru…” Madame Marie Immaculee yakomeje avuga ko binateye isoni kubona umucamanza yaramuhanaguyeho icyaha, ati:”…Igiteye isoni, umucamanza yavuze ko kugira ngo ube umunyamakuru bidasaba ikarita y’akazi, ni ibintu biteye isoni kuko itegeko ribivuga rirahari, uwo mucamanza ni icyasha ku bucamanza bw’u Rwanda, akwiye kwegura

Ingabire Marie Immaculée yanenze cyane Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi, REB –  Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo
Ingabire Marie Immaculee arasanga hari abandi bantu bakoresha Cyuma Hassan akihisha mu mwenda w’itangazamakuru

Immaculee yavuze ko iryo kosa umucamanza yakoze rigatuma arekura Cyuma atarikoranye ubuswa kuko itegeko riri claire, ko ahubwo nawe wasanga hari indi mpamvu yamurekuye.

Nyuma yo kumva ibyo Ingabire Marie Immaculee yavuze, Cyuma Hassan ntiyaripfanye, nawe yahise amusubiza ako kanya.

Ni iki Cyuma Hassan yasubije Ingabire Marie Immaculee?

N’umujinya mwinshi, kuri video y’akanya gato yashyizwe hanze na The Future TV, Cyuma Hassan yavuze ati:”…Hari umuyugiri, ndetse umuyugiri unashaje wahise ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umucamanza wandekuye yakagombye kuba yareguye”

Ubundi umuyugiri mu Kinyarwanda ni Iki?

Mu kinyarwanda cyiza, umuyugiri ni rwa ruyuki ruba rwaravuyemo urubori (Ubumara bwo kuryana), muri make ruba rwarashizemo ubuyuki nyabwo, umuyugiri ntuba wemerewe kongera kuba mu zindi nzuki, ikindi kintu kiranga umuyugiri ni urusaku rwinshi ugira.

Kugeza ubu rero ntabwo Madame Ingabire Immaculee yari yagira icyo avuga ku magambo Cyuma Hassan yavuze, nubwo bwose mu ijambo rye, Bwana Cyuma Hassan atigeze avuga izina Ingabire Immaculee, gusa umuntu akurikiranye neza uruherekane rw’amagambo, wumva n’ubundi yari arimo asubiza ku byo Ingabire Marie Immaculee yari amaze kuvuga.

Cyuma Hassan niwe nyiri ISHEMA TV nk’uko twabivuze haruguru, Ishema TV ikunze kunengwa n’abantu batari bake kuba ari umwe mu miyoboro ikoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kunenga guverinoma.

Comments are closed.