Nyanza: Ubuyobozi bw’Umurenge bwatangiye gutera imigwi umushahara wa mwalimu uherutse kongezwa

75,683
Kwibuka30

Abarimu bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bababajwe n’umwanzuro wabafatiwe ubategeka gutanga amafaranga ibihumbi bitatu byo kubakira inzu abatishoboye nyuma yaho bongerejwe umushara.

Mu rwego rwo kwishimira iyongezwa ry’umushahara, ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bategetswe ko buri mwalimu agomba gutanga amafaranga ibihumbi bitatu (3,000frs) yo kubakira inzu umwe mu baturage batishoboye, inzu nayo ubona nayo ubona idashinga.

Bamwe mu barimu twaganiriye ariko batifuza ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru kubera umutekano w’akazi kabo bavuze ko babajwe n’icyo cyemezo cyabafatiwe, cyane ko n’inzu iri kubakwa ari inzu ubwayo ubona idafatika, umwe mu bavuganye na “Indorerwamo.com” yagize ati:“Twabonye umuyobozi w’ikigo atubwira ko buri mwalimu wa hano agomba gutanga mu ntoki ibihumbi bitatu (3000frs) yo kubakira umukene, twabanje kugira ngo nitwe turi kure yo mujyi, ariko tubajije bagenzi bacu batubwira ko nabo ayo makuru yabagezeho”

Undi na none utashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru ati:”Birababaje kubona badufatira imyanzuro nk’iyi, ubundi se kuki mbere hose batigeze bayaduca? Bategereje nyakubahwa perezida wa repubulika atwiyongereye ku mafaranga none batangiye kuyapangira? ibi sibyo rwose”

Ku murongo wa terefoni twagerageje kuvugana na Bwana RUGAMBWA Valens ushinzwe ubutegetsi mu murenge wa Busasamana akaba ari nawe wungiriza Umunyamabanga nshingwabikorwa mu gihe adahari maze atubwira ko ayo makuru atariyo ko nta tegeko bigeze batanga ko ahubwo ari abarimu ubwabo biyemeje kubakira umuturage, yagize ati:”Mu nama y’abahagarariye abarimu iherutse kuba, abarimu ubwabo nibo biyemereye gutanga uwo musanzu mu rwego rwo gushimira izamurwa ry’umushahara baherutse guhabwa”

Kwibuka30

Yakomeje avuga kandi ko atari itegeko ryo gutanga bitatu kuko buri wese tanga ayo afite cyangwa se akaba atakwemera bivanye n’ubushobozi bwe. N’ubwo bimeze bityo, abarimu uyu muyobozi yatubwiye baduhamirije ko bitigeze bibaho ko ahubwo bategetswe kubwira buri mwalimu ko agomba gutanga amafaranga ibihumbi bitatu yo kubakira umukene utishoboye.

Dore inzu abarimu barenga 800 bo mu Murenge wa Busasamana bategetswe gutanga 3000frs buri wese ngo yubakwe

Ikibazo abantu benshi bibaza kugeza ubu ni impamvu umwalimu ariwe buri gihe aba asabwa kwikora ku ikofi mu gihe cyose habaye ikibazo gisaba amafaranga mu gace nk’aho aribo bahembwa menshi.

Biravugwa ko nyuma y’uno murenge wa Busasamana, indi mirenge 9 yose iri muri ako Karere iteganya gukora igkorwa nk’icyo bakacyitirira ubushake bwa mwalimu ariko bakabinyuza mu mvugo ivuga ko ari uburyo mwalimu ari gushima inyongera y’umushahara aherutse guhabwa guhabwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.