Karongi: Coaster yagonganye na Fuso ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uwitaba Imana.

8,199
Kwibuka30

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatanu, imodoka ya Coaster ya Agance Kivu Belt Express yari ivuye i Rusizi ijya i Gisenyi yakoze impanuka igeze hafi y’umurenge wa Bwishyura.

Hagati ya saa yine n’igice na saa tanu z’igitondo, kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Ukuboza 2021, muri metero 100m uvuye ku biro by’umurenge wa Bwishyura nibwo iyi mpanuka yabaye, ibera mu Kagari ka Kinihamo mu Mudugudu wa Ruganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru iby’iyi mpanuka, avuga ko imodoka izwi nk’ibeni (ni Fuso) yari itwaye amatafari yagonganye na Coaster ya Kivu Belt Express.

Yagize ati “Benne yari itwaye amatafari yazamukaga igana za Rubengera yakubitanye na Coaster ya Kivu Belt ahagana munsi y’Umurenge, abantu batandatu nibo bakomeretse ariko bahise bihutanwa kwa muganga kuko byagaragaraga ko bakomeretse bikomeye.”

Ayabagabo Faustin yakomeje avuga ko uyu muhanda ukunze kubamo impanuka bigendanye n’imiterere yawo kuko hamanuka cyane.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe.

Kwibuka30

Ati “Ubutumwa twatanga ni ugusaba abashoferi bakoresha uyu muhanda kujya bagabanya umuvuduko kuko ukunze kubamo impanuka, bakajya bitwararika kandi bakazirikana ko amagara aseseka ntayorwe. Bitwararike twirinde impanuka za hato na hato zaba intandaro yo gutwara ubuzima bw’abantu.”

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibuyo kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.

Umwe mu babonye amafoto y’imodoka zagonganye by’umwihariko Coaster yabwiye Umuseke ati “Imana igira amaboko, nta muntu wahise ahasiga ubuzima ureba ukuntu imodoka yabaye.”

Coster yangiritse bikomeye gusa abari muri Fuso yari itwaye amatafari bo ntacyo babaye ndetse n’imodoka ntiyangiritse bikabije.

Ayabagabo avuga ko urebye Coaster yari yasatiriye cyane iriya kamyo, gusa ngo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikomeje iperereza ngo harebwe icyateye iyi mpanuka.

Imodoka RAE 708E ya Kivu Belt Express yari itwawe na UWANYIRIGIRA Nathanael yahagurutse i Rusizi saa moya n’igice mu gitondo (07h30 a.m).

Comments are closed.