Abatwara ibinyabiziga barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda ubwo amashuri azaba afunguye

8,201

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z’abanyamaguru no kubahiriza amategeko mu rwego rwo kwirinda kuba bagira abo bahutaza, by’umwihariko muri ibi bihe amashuri agiye kongera gutangira.

CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda impanuka zishobora guturuka ku makosa yo gukoresha umuhanda nabi.

Agaruka ku mutekano w’abana mu muhanda, CP Kabera yagize ati:”Kirazira gutwara abana bahagaze mu modoka, kuko iyo habaye impanuka cyangwa ukagira ikibazo utari wanayigira, umwana ashobora gukubita umutwe mu modoka cyangwa se akanakomereka mu bundi buryo.”

Polisi y’u Rwanda ibitangaje mu gihe mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha abanyeshuri bazasubira ku mashuri nyuma y’amezi atandatu yari ashize batiga kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu kwezi gutaha ku itali 2 Ugushyinga biteganyijwe ko hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu, abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hazatangira kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu, ikindi kiciro kikazatangira kuwa 23 Ugushyingo.

Comments are closed.