Abayapani bakoze udupfukamunwa dukoreshwa ikoranabuhanga

10,559

Abayapani bakoze agapfukamunwa kazajya gakoreshwa ikoranabuhanga ndetse kagatanga amakuru mu ndimi zitandukanye.

Sosiyete y’Abayapani, Donut Robotics yakoze ubwoko bushya bw’agapfukamunwa kazajya gakoreshwa ikoranabuhanga, ako gapfukamunwa kazaba kandi hafite ubushobozi bwo gutanga amakuru atandukanye mu ndimi umunani zitandukanye.

Aka gapfukamunwa gakozwe muri plastic, gakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Bluetooth itanga amakuru kuri telefoni cyangwa kuri tablet binyuze muri porogaramu iba irimo, ku buryo ayo makuru avuye ku gapfukamunwa aba ashobora kwiyandika nk’amagambo, ukaba wagakoreha uhamagara n’ibindi.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye Sosiyete.

Umuyobozi wa Donut Robotics, Bwana Taisuke Ono, yatangaje ko bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu buryo Coronavirus yahinduye Sosiyete.

Biteganijwe ko udupfukamunwa twa mbere 5000 dukoranywe iri koranabuhanga tuzagezwa ku isoko muri Nzeri, tugurishwe mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Buyapani, i Burayi n’ahandi.

Utu dupfukamunwa tuzajya tugura amadolari 40 ni ukuvuga asaga ibihumbi 38 by’amafranga y’u Rwanda. Iyi sosiyete yizeye kuzinjiza menshi binyuze mu buryo abantu bazamanura kuri internet porogaramu idukoresha.

Comments are closed.