Abayobozi b’amashuri basabwe guhagurukira abarimu bitwara nabi mu mashuri mu kazi.

3,900

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutita ku banyeshuri, gusa ahubwo bakanita no ku myitwarire y’abarimu babo aho harimo abitwara nabi ku mashuri ndetse no mu muryango nyarwanda.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo hasojwe umwiherero w’iminsi ibiri. Uyu mwiherero witabiriwe n’abahagarariye uburezi ku mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri byose ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Kabera Callixte, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutita ku banyeshuri gusa, ahubwo bakanita no ku myitwarire y’abarimu babo ngo kuko hari aho usanga itameze neza.

Abayisenga Emelyne uyobora Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa G S Kankobwa, giherereye mu Murenge wa Mpanga, yavuze ko iyo bibaye ngombwa ko umwarimu atana bafite akanama k’imyitwarire karimo abarimu, abayobozi n’ababyeyi ku buryo iyo bamuganirije kenshi usanga ahita yisubiraho.

Nirere Vestine uyobora ishuri ryigenga ryitwa Utunyange Vison School, yavuze ko no mu mashuri yigenga bajya bagiramo abarimu bagira imyitwarire idashobotse.

Ati “Abo barezi usanga ari n’abahanga ku buryo ushyiraho ibizamini bagahita babitsinda, ubwo rero iyo umurezi ageze mu kigo dufite mu ibwirizwa akanama gashinzwe imyitwarire mu kigo, nibwo buryo bufatika twakwifashisha kurusha kumuhana wowe uri umuyobozi. Iyo byanze arimuka agashyikirizwa akanama k’Umurenge bigakomeza tukareba n’abo basengana bakamugira inama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bari guteganya uko bategura gahunda zihuza abarezi kugira ngo babaganirize n’imyumvire yabo izamuke cyane kugira ngo bagire impinduka aho batuye.

Ati “Twasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko nk’abayobozi muri ako gace batareba n’uburezi bw’abanyeshuri gusa banarebe, banegere abarimu babagire inama ku myifatire kugira ngo bagire impinduka n’aho batuye. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo tubasaba kwegera amashuri bakaganiriza abarezi kugira ngo bibafashe kubazamurira imyumvire.”

Abayobozi b’amashuri basabwe kandi kongera imbaraga mu mitsindire y’abana.

Muri aka Karere ka Kirehe habarurwa amashuri 132 arimo aya Leta ndetse n’ayigenga.

src:flutenews

Comments are closed.