Abazamura ibiciro by’ingendo kandi Leta ibaha lisansi bihanangirijwe.

5,598
Nyabugogo: Umugabo wariganyaga abantu yafashwe yiyita umupolisi atanga  ibyangombwa by'ibihimbano - Ibisigo - Amakuru ashyushye

Leta yihanangirije abashoferi bihaye ingeso yo kuzamura ibiciro by’ingendo muri iyi minsi.

Muri iyi minsi abagenzi bagana mu ntara zitandukanye z’igihugu bamaze iminsi binubira ibiciro bikabije by’ingendo byashyizweho n’abashoferi bakora umwuga wo gutwara imdoka zizwi nka twegerane, hari n’aho wasangaga ibuciro babikubye kabiri cyangwa se inshuro zirenze ebyiri zose.

Uwitwa Grace wari uturutse mu Karere ka Ruhango yabwiyer umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko ubwo yarimo ava mur ako karere yerekeza mu Karere ka Muhanga, yabanje gushaka imodoka za agences asanga zuzuye, ahitamo kujya gutega Twegerane, ahageze asanga ibiciro by’ingendo babaikubye kabiri, ati:” Rwose birakabije, ibiciro babikubye kabiri, kandi nta kwinginga, sinzi rero niba Leta ibizi”

Si muri ako Karere gusa, hari n’abandi benshi bo mu Ntara y’;amajyaruguru bavuze ko bakomeje guhendwa n’abashoferi ba za Twegerane aho usanga ibiciro byikubye inshuro nyinshi.

Twashatse kumenya impamvu y’izamuka ry’ibyo biciro, maze twegera ababishinzwe, batubwira ko nta mpamvu n’imwe yatuma abashoferi bazamura ibiciro kuko hari amafranga ya essence Leta yishyuriye umuturage muri bino bihe byo kwirinda covid-19, aho Leta yasabye abashoferi gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bari basanzwe bajya mu modoka.

Amamodoka akomeje gutungwa agatoki ni amamodoka ya RFTC, Kigali today yagerageje kubaza umuyobozi wayo, Col Dodo maze asaba abo bose bihaye kuzamura ibiciro ko babireka, kandi ko nibafatwa bazahanwa bikomeye, ati:” Ibyo ntabwo byemewe, imodoka zose zihabwa essence kugira ngo zubahirize ibiciro, uwo bigaragayeho arahanwa, naho abaturage babibonye ntibagomba kubiceceka ahubwo bajye babagaragaza bahanwe kuko ibiciro byashyizweho na RURA ntibyigeze bihindurwa”.

Nyuma yo kumva aya makuru, benshi mu bari bamaze iminsi bishyura amafranga menshi bavuze ko ari ingingo nziza, ko ariko bitoroshye gushyirwa mu bikorwa.

Muri ino minsi imodoka zitwara abagenzi mu Ntara zarabuze kubera icyemezo cyo gutwara abantu batarenze 50%, ni icyemezo cyafashwe mu gihe umubare w’imodoka wakomeje kuba wawundi, bityo abakenera imodoka ni benshi ariko imodoka ni nke.

Comments are closed.