Dubai: Leta yataye muri yombi abagore 12 bari bifotoje bambaye ubusa

6,995
Kwibuka30
Dubai police make arrests over 'indecent' video of naked women on high-rise  balcony - ABC News

Ubuyobozi bwa Leta ya Dubai bwataye muri yombi itsinda ry’abagore 12 bashyize hanze amafoto yabo bambaye ubusa.

Amashusho yatangajwe ku mbuga za internet ku wa gatandatu agaragaza itsinda ry’abagore bambaye ubusa barimo kwifotoreza ku ibaraza.

Abagore batari munsi ya 12 bafotorewe ku ibaraza bambaye ubusa mu karere ka Marina k’i Dubai.

Ambasade ya Ukraine yavuze ko kuri uyu wa kabiri isura abo bagore.

Amakuru yari yatangajwe mbere mu bitangazamakuru byo mu Burusiya yavugaga ko abagore umunani bo mu Burusiya bari bafunzwe barekuwe.

Ariko ibiro ntaramakuru Ria bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo y’abategetsi bavuga ko Umurusiya wateguye iryo fotorwa yafunzwe.

Kwibuka30

Uwo mugabo ashobora gufungwa amezi 18, nkuko ibyo biro ntaramakuru bibivuga.

Polisi y’i Dubai yaburiye umuntu uwo ari we wese watangaza amashusho y’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibintu “bishobora guhungabanya imyitwarire ya rubanda” ko ashobora gufungwa kandi agacibwa amande.

Itangazo rya polisi rigira riti: “Imyitwarire nk’iyo itemewe ntabwo ihuye n’indangagaciro n’amahame y’imikorere n’imyitwarire ya UAE”.

Umuntu uwo ari we wese uba cyangwa usuye UAE agomba gukurikiza amategeko yayo: nta mwihariko ubaho kuri ba mukerarugendo.

Mu gihe cyashize habayeho imanza za ba mukerarugendo batawe muri yombi bari mu biruhuko i Dubai.

Mu 2017, Umwongereza w’umugore yakatiwe gufungwa umwaka umwe kubera gukorana imibonano mpuzabitsina mu bwumvikane n’umugabo batashakanye.

Umubano wabo wamenyekanye ubwo uwo mugore yamenyeshaga abategetsi ko uwo mugabo yari arimo kumwoherereza ubutumwa bwo kumushyira ku nkeke.

Leave A Reply

Your email address will not be published.