Abiga imyuga mu yisumbuye babangamiwe na ruswa y’igitsina bakwa kugira bahabwe stage

335
kwibuka31

Bamwe mu bakobwa bize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TSS) bavuga ko babangamiwe na ruswa y’igitsina basabwa n’abakoresha ndetse n’abakozi, iyo bagiye gusaba  imenyerezamwuga (stage) mu bigo bitandukanye.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko ruswa y’igitsina ituma batabona sitaje cyangwa n’abandi bayibonye bakayikuramo bitewe no gutotezwa n’abo basanze mu kazi.

Nyirarukundo Aurore wize ibijyanye n’ubwubatsi, avuga ko hari mugenzi we wamubwiye ko yasabwe ruswa y’igitsina kugira ngo abone sitaje ariko yanga kuyitanga bituma atayihabwa.

Avuga ko kuba basabwa ruswa bibaca intege bakumva ko imyuga bize itazagira icyo ibamarira ndetse na bamwe bakaba bakwicuza icyatumye bayiga.

Yagize ati: “Hari inshuti yanjye yajujubijwe n’umukoresha amwaka ruswa y’igitsina ngo akunde abone sitaje, gusa yanga kuyitanga bituma na we ahomba sitaje atyo. Ibyo biratubangamira kuko hari uwumva ko imyuga yize ntacyo izamumarira.”

Abatoni Belyse, aracyiga ibijyanye n’amazi mu mwaka wa kane, mu Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Don Bosco TSS Gatenga, agaragaza ko na bo babwirwa n’abandi basoje kwiga ko kubona sitaje bitoroshye.

Bavuga ko kugira uyibone uri umukobwa utatanze igitsina bisaba gutanga amafaranga kandi na yo atari make ku buryo kuyabona byagorana.

Ati: “Bagenze bacu bari muri sitaje batubwiye ko batswe ruswa y’igitsina, utayitanze agatanga amafaranga kandi na bwo ngo hari ubwo bagera muri kazi abo bagasanzemo bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina (bakajya babakubita ku mabuno).”

Yongeyeho ko mu tuzi tumwe na tumwe usanga babasuzugura cyangwa bagashaka kubagira ibikoresho byabo kuko ngo umubare wabo uba ari muke.

Uzamurera Clemantine, Umukozi ushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kigo Don Bosco Gatenga TSS, ashimangira ko bahura n’abakobwa benshi bababwira ko bimwe sitaje kubera ruswa y’igitsina n’abayihawe bagakandamizwa.

Ati: “Haracyari abakozi bafata umwana w’umukobwa uje muri sitaje nkaho ari igikoresho cyabo no mu kazi.”

Padiri Calixte Ukwitegetse, ashizwe  kureba uko ibigo by’Abaseleziyani ba Don Bosco bigisha  imyuga n’ubumenyi ngiro  mu Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko inganda nyinshi zikigora abana b’abakobwa kugira ngo bahabwe sitaje.

Agasaba ko bahindura imyumvire kuko kuba umukobwa bitavuze kuba igikoresho cyo kwishimishirizaho, ahubwo bakareba inyungu n’akamaro bagirira ibigo byabo.

Ati: “Umwana w’umukobwa ni kimwe n’umuhungu sinzi impamvu abantu bumva ko babakoresha mu buryo butandukanye kandi bose baba bashoboye bimwe.”

Avuga ko kuba abana bajya muri sitaje ari ugutegura abakozi b’ejo hazaza bityo ibigo bitandukanye bikwiye kubyumva.

Yagize ati: “Inganda nyinshi ntabwo ziba zumva ko turi kubategurira abazabafasha mu bihe bizaza zikumva ko iyo baje baza kwangiza gusa nta kindi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda mu 2022, bugaragaza ko hejuru ya 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi na 25% by’abagabo bagahura na yo.

Uwo muryango uvuga ko kudatanga amakuru ku gihe ndetse no gutinya gutanga ibirego bya ruswa ishingiye ku gitsina biri  ku isonga bituma iyi ruswa ikomeza kugaragara mu kazi.

Imibare ya 2025 y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro (RTB) igaragaza ko amashuri ya Leta ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda ari 496.

Intego yo kugeza ishuri rya TSS muri buri murenge ikaba yaragezweho ariko muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 iri mbere iteganya ko nibura muri buri Kagari hazubakwamo ishuri ry’imyuga.

RTB igaragaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022 ndetse mu banyeshuri barangije aya masomo mu mwaka ushize wa 2024, ababonye akazi ari 46%.

Comments are closed.