Abigaga muri kaminuza y’INDANGABUREZI baheze mu gihirahiro nyuma yuko kaminuza yabo ifunzwe

8,552

Abanyeshuri bari barangije programme y’ikiciro cya mbere muri kaminuza nderabarezi yo mu Ruhango bari mu gihirahiro nyuma yuko kaminuza bigagamo yafunzwe

Nyuma y’aho ministeri ifunze za kaminuza eshatu mu ntangiriro z’uku kwezi, harimo na kaminuza nderabarezi yo mu Ruhango izwi nka Indangaburezi College of Education ICE, kuri ubu bamwe mu banyeshuri bize muri iyo kamunuza babuze aho berekeza kugira ngo barangize amasomo yabo.

Mu bisanzwe iyo kaminuza yafunzwe mbere yuko igira umunyeshuri n’umwe isohora, kandi yatangaga programe y’ikiciro cya mbere cya kaminuza kizwi nka A1 mu burezi, ikibazo rero gikomeye kikaba gifitwe n’abanyeshuri bari bamaze igihe bararangije amasomo yabo na programme ya A1 bari bategereje kwambara ya ma kanzu agaragaza ko barangije (graduation), kugeza ubu babuze aho berekeza. Umwe muri abo banyeshuri yagize ati:”…nkanjye narangije muri 2016, amasomo yararangiye, yewe naranadefanze, nari nsigaje graduation gusa, ubu rero jye na bagenzi banjye twabuze aho twerekera, mu byiciro ministere yavuze ntiturimo, ubuse nzabona aho bankorera graduation gusa cyangwa nzatangira bundi bushya? Mutubarize rwose”

Umunyamakuru wacu yaganiriye n’ushinzwe ireme ry’uburezi muri HEC Dr Théoneste NDIKUBWIMANA, ku murongo wa terefoni yagize ati:”abo banyeshuri muge mubabwira bakurikire, ibi byarasobanuwe kenshi, ku cyumweru twari kuri radio, n’ejo minjstre yarabisobanuye…” Dr Theoneste yakomeje avuga ko Leta izafasha abanyeshuri bose kubona aho bakomereza amashuri, abo nabo bari muri icyo kiciro, yagize ati:”…iyo umuntu atarakora graduation aba akiri umunyeshuri, ntaba yarangije, ubwo nabo bazashakirwa aho bakomereza kuko batari bwarangize nkuko nakubwiye

Theoneste yakomeje avuga ko bategereza ubuyobozi bw’aho biga ko ibyo bibazo bigiye gukemurwa vuba muri kino cyumweru.

Kugeza ubu mu Rwanda hari kaminuza n’amashuri makuru agera kuri 40 yigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 80, mu gihe k’icyumweru kimwe gusa izigera kuri eshatu zarafunzwe ndetse zamburwa n’I’m pushy zo gukora.

Comments are closed.