Nyanza: Abakoreraga Hadj Enterprise baratabariza ubuyobozi nyuma yo kwirukanwa kandi babarimo imishahara y’imyaka 3

15,686
Kwibuka30

Bamwe mu bakozi bakorera uruganda rutunganya amata ruzwi nka Hadj enterprise baratabaza nyuma y’aho birukanywe mu kazi kabo kandi babarimo imishahara y’imyaka itatu yose.

Kuri iki cyumweru gishize taliki ya 12 Nyakanga, abakozi basaga 30 bakoreraga uruganda rutunganya amata rwo mu Karere ka Nyanza ruzwi nka Hadj Enterprise bazindukiye ku buyobozi bw’umudugudu w’aho urwo ruganda rukorera bajya kurega umukoresha wabo ariwe Hadj Enterprise ko yabirukanye akabasezerera mu kazi kandi abarimo imishahara yabo myinshi.

Uwitwa RWILIMA Youssouf wari usanzwe ukora amandazi aho kwa Hadj yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko Hadj yamwirukanye kandi yari amurimo imishahara y’imyaka isaga itatu, Bwana HUSSEIN yagize ati:”…Jye nari nsanzwe nkora amandazi, Hadj yaherukaga kumpemba taliki ya 15 ukwezi kwa munani 2017, bandimo asaga miliyoni ebyiri…” undi witwa Nzabandora Desiré we avuga ko aheruka guhembwa taliki ya 2 gashyantare 2018, Hadj akaba amurimo asaga ibihumbi 990,000frs by’amafranga y’u Rwanda. Si abo gusa, ni abagera kuri 30 bose bavuga ko birukanywe bagasimbuzwa abandi.

Undi mu babyeyi uvuga ko nawe yambuwe, yagize ati:”…mu gihe cya gumamurugo, Hadj yaraduhamagaye aduha igihumbi buri wese atubwira ko akazi kabaye gahagaritswe, twaramwinginze tumubwira byibuze ko yaduha nk’imishahara ibiri aranga atubwira ko igihumbi gikwiye

Abo bakozi baravuga ko mu gihe ibintu byari bitangiye kugenda neza, Hadj ntabwo yongeye kubahamagara ahubwo ko yahise azana abandi bakozi bashya basimbura babandi yari yahagaritse, nibwo nabo biyemeje gufata inzira bakajya kumwishyuza, babonye abyanze biyambaza inzego za Leta.

Hadj aravuga ko abo bakozi bamurega atabazi, mu gihe ushinzwe abakozi yemeza ko abazi nk’abakozi bahoze bahakora mbere y’uko bahagarikwa

Mu gihe Hadj yatumizwagaho n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Hadj yavuze ko abo bakozi atabazi, ko batigeze bamukorera, ariko nyuma twaje kubaza uwitwa Habibu wari mu bashinzwe abakozi, ku murongo wa telefoni yatubwiye ko abo bakozi abazi neza ko bahoze bakorera uruganda mbere y’uko covid-19 ica ibintu maze bagahitamo kuba bagabanije abakozi, ku kirebana no kudahembwa, Habibi yavuze ko bishoboka kuko icyo kibazo cyo kudahembwa nawe akizi kandi kikaba kimaze igihe kirekire.

Kwibuka30

Undi mukozi ukorera aho ngaho akaba anahamaze igihe ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yatubwiye ati:”…Hadj arabeshya, abo bana bose bakoze hano, kino kigo kimaze igihe gifite ibibazo by’imicungire y’imari n’imiyoborere, iby’imishahara ntabwo yabihakana kuko nanjye ubwanjye n’ubwo nagarutse andimo arenga miliyoni ebyiri, nawe rwose arabizi, ahubwo ashake uko yumvikana nabo

Hadj yavuze ko abakozi be bose yabahembye

Twashatse kumenya icyo Hadj abivugaho, maze ku murongo wa terefoni, atubwira ko abakozi be bose yabahembye, kandi ko atariwe wazanye Covid-19, yagize ati:”…abo bakozi uvuga jye ntabwo mbazi, kandi jye sinigeze nirukana abakozi kuko atarijye wazanye covid-19, ni Leta yadusabye kugabanya abakozi kubera kwirinda, cyakoze hari abo nzi, ariko narabahembye

Benshi mu baturiye aho uruganda rukorera mu Karere ka Nyanza baremeza ko runo ruganda rumaze nk’imyaka hafi itatu rukora nabi kandi ko rumaze gusubira inyuma mu buryo bugaragarira buri wese.

Abo bakozi basaga 30 bavuga ko birukanywe kandi babarimo imishahara yabo, bahize ko bagomba kuzamukana ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Akarere kuko ubu bari mu bukene bakaba barabuze n’amafranga yo kwishyura mitiweri z’imiryango yabo.

Uwitwa Radjab yagize ati:”…birababaje kubona Hadj atwihakana ngo ntabwo atuzi, dufite liste n’ibipande twakoreragaho, arabizi nawe, ubu umwaka wa mitiweri waratangiye, nabuze ayo nayigura kandi bandimo amafranga, vuba aha nderekera ku karere maze azabereke ko ndi umutekamutwe…”

Twashatse kubaza ushinzwe umurimo mu karere icyo abivugaho,ariko ntibyadukundira kuko terefoni ye twayibuze.

Leave A Reply

Your email address will not be published.