Abigisha siyansi mu mashuri barashima Leta ingamba yashyizeho zo kongera amashuri ayigisha

5,418

Abarimu bigisha ibijyanye na Science mu mashuri yisumbuye baravuga ko ingamba za leta y’u Rwanda zo kongera amashuri yigisha science, ibikorwaremezo bijyana nayo no kubongerera ubumenyi byatumye umubare w’abiga aya masomo wiyongera by’umwihariko ku bana b’bakobwa 

Abana b’abakobwa bahisemo kwiga amasomo ya Science mu mashuri yisumbuye bavuga ko bahisemo aya masomo atari uko gusa uyize neza aba akenewe ku isoko ry’umurimo ahubwo ngo aya masomo afasha uwayakurikiye neza kugira ibyo ubwe nawe yakwikorera.

Hari abarimu b’aya masomo barimo n’abagore bashimira leta imbaraga yashyize mu myigishirize ya Science cyane cyane ku bana b’abakobwa cyane ko ngo mu bihe byashize nta mukobwa wapfaga kuyiga.

Ku bigo aho biga abanyeshuri mu masomo ya science hari ibyo bagerageza gukora nk’imyitozo ngiro. 

Umuryango witwa African institute of Mathematical sciences niwo wiyemeje kujya ubafasha bo n’abarimu babo mu kubongerera ubumenyi by’imibare na science ndetse ngo uzanakomeza ubu bufatanye mu turere 14 ukoreramo nk’uko bigrukwaho na prof.Sam Yara umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda.

Presidente w’inama y’iguhugu y’abagore, Nyirajyambere Belancille avuga ko hashyizwe imbarag mu gutuma abakobwa nabo bakunda akwiga siyansi kandiko harimo no gukoreshwa izindi nyinshi kugira ngo imbogamizi zigituma umubare wabo muri siyansi utaba mwinshi nka basaza babo zigende zikurwaho.

Tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa mu masomo ya science, kugeza ubu 30% by’abakobwa nibo bitabira kwiga amasomo ya siyansi.

(Src:Imvaho)

Comments are closed.