Abimukira 5 bishwe n’ubukonje bwo mu nyanja bataragera iyo bajya

1,301
Kwibuka30

U Bufaransa bwatangaje ko abimukira batanu bageragezaga kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, banyuze mu nzira y’amazi yitwa English Channel, bishwe n’ubukonje bwinshi.

Inzego zishinzwe ingendo zo mu mazi mu Bufaransa zatangaje ko uretse abo batanu hari n’undi umwe umerewe nabi cyane, bugatangaza ko bwarokoye abarenga 30 na bo bari bari mu byago.

Ubuyobozi mu Bufaransa bwatangaje ko abo bane bapfuye mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024 mu gihe uwa gatanu we yasanzwe ku nkombe z’inyanja yapfuye.

Kwibuka30

Nubwo u Bufaransa bwagaragaje ko bwatabaye abarenga 30, uwahaye amakuru AFP yavuze ko we yabonye abarenga 70.

Kugeza ubu abarokowe bajyanywe mu gace ka Calais gaherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa kwitabwaho.

Ni ubwa mbere mu 2024 hagaragaye abantu bapfuye bangana batyo bagerageza kwinjira mu Bwongereza, u Bufaransa bugaragaza ko abimukira 12 ari bo babuze ubuzima ubwo bageragezaga gukoresha iriya nzira mu 2023.

U Bwongereza buhanganye n’ikibazo cy’ababwinjiramo binyuranyije n’amategeko ari na yo mpamvu buri kugirana amasezerano n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda kugira ngo bibe byabakira.

Mu Ugushyingo 2023, imibare ya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yagaragazaga ko abimukira binjiye mu buryo bunyuranye n’amategeko kugeza mu Ukwakira 2023 bari 26.605.

Leave A Reply

Your email address will not be published.