Congo yatamaje u Burundi ku byo bushinja u Rwanda

1,853
Kwibuka30

Christophe Lutundula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamije ko umutwe wa RED-Tabara ufite ibirindiro muri Congo, avuguruza ibirego bya Perezida Ndayishimiye uvuga ko izo nyeshyamba zirwanya u Burundi zicumbikiwe n’u Rwanda.

Minisitiri Lutundula yabihamirije mu kiganiro we na Bintou Keita ukuriye MONUSCO bagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize.

Ikinyamakru Umuseke cyakoze iyi nkuru cyavuze ko iki kiganiro cyakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda; gucumbikira, gutoza ubwicanyi no kugaburira inyeshyamba za RED-Tabara.

Lutundula yemeje ko RED-Tabara ari umutwe w’inyeshyamba z’i Burundi, abawugize bahungiye ndetse bakaba bari ku butaka bwa RD Congo.

Yashimangiye ko Leta ya Congo na Guverinoma y’u Burundi baherutse kugirana ibiganiro mu rwego rwo gucyura izo nyeshyamba. Ni nyuma y’uko bamwe muri uwo mutwe ngo bagaragaje inyota yo gusubira iwabo.

Ni ibiganiro ngo byabaye ubwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguraga amatora yo mu Ukuboza 2023.

Kwibuka30

Yagize ati Mbere y’uko amatora aba, Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari ukorera i Nairobi yamvugishije ambwira ko hari bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED-Tabara bemeye gutaha mu gihugu cyabo bakomokamo, asaba ko twafasha kubasubizayo. Twatanze igisubizo cyiza.”

Lutundula yavuze ko mu Ukuboza 2023 hari inama yabereye i Dar es Salaam yahuje abakuru b’ingabo n’abashinzwe iperereza mu Burundi, Tanzania, u Rwanda na Uganda, yanzuye ko abo barwanyi bagomba kuva muri RD Congo bagataha i Burundi.

Icyo gihe by’umwihariko ngo hari n’itsinda ry’abayobozi b’i Burundi, hafatwa n’imyanzuro igamije kwakira abo barwanyi mu buryo bwiza.

Yagize ati Byakozweho ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ryaritabajwe ngo ritange umusanzu.

Minisitiri Christophe Lutundula yavuze ko ikibazo cy’inyeshyamba za RED-Tabara zikambitse muri RD Congo kiri gukurikiranwa binyuze mu bufatanye bw’Akarere.

Perezida Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED-Tabara gutera u Burundi mu gitero cyaguyemo abantu 20. Ibyo u Rwanda rwahakanye.

Ku wa 11 Mutarama 2024 ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwafashe ingingo ikarishye yo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda bwita umwanzi ruharwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.