Rwanda-Burundi: Ikipe y’igihugu y’abana yavanywe i Bujumbura irushanwa ritarangiye

1,324
Kwibuka30

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu by’akarere rya Tennis mu bana yavanywe i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’icyumeru gishize iryo rushanwa ritarangiye, bikaba bibaye nyuma y’aho Leta y’U Burundi ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda.

Umwe mu bari kumwe n’iyi kipe utifuje gutangazwa amazina yabwiye itangazamakuru ko kuwa gatanu ubwo bari kuri Entente Sportive de Bujumbura aho aya marushanwa yariho ribera basabwe gusubira kuri hotel vuba.

Kwibuka30

Ati: “Twasaga n’ababyiteguye kuko twari twamenye ibyatangajwe n’abayobozi mu Burundi. Nuko baratubwira ngo twitegure dutahe.”

Iri rushanwa rya East Africa Junior Championship ryitabiriwe n’ibihugu 10 byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba mu byiciro by’abana bari munsi y’imyaka 14 na 16 ryarangiye ku cyumweru.

(Inkuru ya UWERA Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.