Abiyitaga abapolisi bakuru bakiba abaturage batawe muri yombi

9,496

Aba bagabo bafashwe uko ari batanu, barimo abiyitiriraga kuba abapolisi bakuru. Ngo batumaga bagenzi babo kubashakira abantu bakeneye perimi bakabahuza nabo biyita abapolisi bakabasaba amafaranga babizeza kubabonera perimi. Nyamara ngo byarangiraga babariye amafaranga abandi nabo bakaviramo aho.

Batawe muri yombi nyuma y’igihe biyita abapolisi bakuru

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafite imyitwarire nk’iyo bakwiye kuyivaho kuko bangiza isura ya polisi.

Muri bo hari uwiyise Chief inspector of police, bakaba nibahanwa n’iki cyaha bazahanwa n’ingingo ya 174 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ivuga ko umuntu wiyitiriye urwego atabamo ahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’amande ava kuri miliyoni ebyiri kugera kuri eshatu.

Inkuru yakozwe na RUGAMBA Thierry

Comments are closed.