Burundi:Perezida w’igihugu hari ibibazo agiye guhura nabyo birimo Umutekano muke,Ubukene,Covid-19 ,n’impunzi ziri hirya no hino.

14,550

Perezida Evariste Ndayishimiye agiye guhangana n’ ibibazo bikomeye cyane kuko kuva Pierre Nkurunziza yatabaruka yamurikiwe uko ubuzima bw’ igihugu(Umutekano,ubukene,Covid-19, gucyura impunzi) buhagaze asanga afite akazi kenshi kandi gakomeye.

Ni mu gihe raporo ya Banki Nkuru y’ Isi yerekana ko mu Burundi ubukene buri hagati ya 65 na 75 % bisobanura ko abarundi batatu kuri bane babayeho mu bukene bukabije ndetse kuri miliyoni 11 z’abaturage miliyoni 1, 7 bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ imirire mibi.

Kuba u Burundi bwakomeje kuyoborwa n’ itsinda ry’ abajenerari mu bihe bikomeye cyane cyane nyuma ya Coup d’ Etat yapfubye muri 2015 nacyo ni ikibazo gisaba ko Perezida Ndayishimiye arushaho kuba amaso kugira ngo umutekano usagambe bityo igihugu kijye mu iterambere.

Kugeza magingo aya, nta ngamba zihamye Leta y’ iki gihugu yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo Covid-19 aho bivugwa ko abantu 100 gusa ari bo banduye ndetse hagapfa umuntu umwe, nubwo hari amakuru avuga ko hari abantu benshi barwariye mu ngo ndetse no bitaro bitandukanye.

Guhererekanya ububasha hagati ya Perezida watorewe kuzayobora u Burundi Evaritse Nshimiyimana n’ uwari ucuye igihe byagomba kuba tariki 20 Kanama 2020, ariko kubera urupfu rwa Petero Nkurunziza rwatumye zihindura imirishyo.

Ibyo byatumye Evariste Ndayishimiye agomba guhita arahira kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020 kuri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega.

Ikibuga c’umupira Ingoma co mu ntara ya Gitega
Stade ahari kubera imihango yirahira rya Perezida w’u Burundi

Ku ruhande rumwe, abakurikiranira hafi amakuru ya politiki y’ u Burundi bavuga ko uyu muhango wo kurahira utazakumera neza nk’ uko byari bikwiriye ariko gusa na none Evariste Ndayishimiye akaba agomba kubikora kugira ngo abarundi badakomeza kwiyumvamo ubupfubyi bw’ igihe kirekire.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Perezida w’ Inteko Nshingamategeko, Pascal Nyabenda wari umutoni wa Nkurunziza niwe wagombaga kuyobora inzibacyuho y’ amezi abiri mbere y’ ihererekanabubasha nk’ uko byanditse mu itegekonshinga.

Nubwo bimeze bityo, uburyo Perezida Evariste Ndayishimiye azakemura ikibazo cy’ impunzi z’ abarundi zisaga ibihumbi 700 ziri hirya no hino mu karere k’ ibiyaga bigari nicyo kizagaragaza ubushake bwe politiki mu kongera kubaka igihugu gifite icyerekezo.

Indahiro y’umukuru w’igihugu cy’uburundi, Ingingo ya 107 y’ibwirizwashingiro ritegekanya iyi ndahiro: Imbere y’Imana Mushoboravyose, imbere y’Abarundi bose bo bene igihugu, jewe Ndayishimiye Evarisito w’Igihugu c’Uburundi, ndarahiye ko ntazotirigana ku Masezerano y’Ubumwe bw’Abarundi, kw’Ibwirizwashingiro rya Repubulika y’Uburundi n’ayandi mabwirizwa kandi ndemeye ko nzoharanira ntiziganya ineza y’Uburundi n’Abarundi, nkubahiriza ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’ubutungane kuri bose. Ndemeye kurwanya ivyiyumviro n’ingendo y’ihonyabwoko n’ugukumirana, guharanira no guteza imbere agateka ka zina muntu n’ak’abenegihugu bose, no kwubahiriza imbibe n’ukwikukira kwa Repubulika y’Uburundi.

Evariste Ndayishimiye n’umutambukanyi wiwe
Gen Evariste Ndayishimiye n’umufasha we Angélique Ndayubaha
Leave A Reply

Your email address will not be published.