Afganistani: Abantu 26 bishwe n’umutingito

9,289

Abantu bagera kuri 26 bishwe n’umutingito wateye mu burengerazuba bwa Afuganistani kuri uyu wa mbere taliki 17 Mutarama.

Umuvugizi w’intara ya Badghis, Baz Mohammad Sarwary, yavuze ko abo bantu bagwiriwe n’igisenge cy’inzu mu karere ka Qadis, mu burengerazuba bw’iyo ntara.

Baz Mohammad Sarwary yavuze ko abagore batanu hamwe n’abana bane bari mu bahitanwe n’uwo mutingito.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’imitingito y’isi, cyavuze ko uwo mutingito wari ku rugero rwa manyetide 5.3.

Uyu mutingito uje ukurikira uwabaye muri 2015, wahitanye abantu 280.

Comments are closed.