Africa y’Epfo: Perezida Ramapfosa yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’akaga

10,916
Kwibuka30

Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’akaga kubera imyuzure y’imvura yateye mu burasirazuba bw’igihugu.

Cyril Ramaphosa yasabye ko kwongera kubaka ibyasenyutse bizatwara igihe kinini.

Kwibuka30

Yavuze ko igihugu kiri mu bihe bisaba ibikorwa byinshi, kuko ubuzima, n’imibereho myiza by’ibihumbi by’abaturage  bikiri mu kaga.

Icyambu cya Durban, kimwe mu byambu  binyuramo ibicuruzwa byinshi ku mugabane wa Afrika kandi gifitiye akamaro igihugu, cyarangiritse Cyane.

Iyi myuzure yatumye abantu hafi 443 bitaba imana, abandi 48 baraburirwa irengero.

Ejo kuwa mbere, igisirikare cyavuze ko abasirikare 10.000 boherejwe gufasha kugarura umuriro n’amazi no gushakisha ababuriwe irengero.

Comments are closed.